Yanditswe Aug, 24 2017 15:16 PM | 8,168 Views
Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyasinye amasezerano y'ubufatanye n'ikigo cy'imisoro n'amahoro cya Liberia.
Ni amasezerano agamije guteza imbere imikoranire hagati hagati y'ibigo byombi no gusangira ubumenyi mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivise no guteza imbere ubukungu bw'ibihugu byombi.
Richard Tusabe komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro avuga ko ubu bufatanye buzahindura byinshi mu mikorere y'ibigo byombi bukanafasha mu gukemura ibibazo impande zombi zihuriyeho.
Ku rundi ruhande Elfrieda Stewart Tamba Komiseri w'ikigo cy'imisoro n'amahoro cya Liberia avuga ko hari byinshi bazigira ku Rwanda nk'igihugu gikunze kugaragazwa nk'igifite ubukungu bwihuse.
Muri aya masezerano impande zombi zemeranyije guhana amakuru, kungurana ubumenyi hagati y'abakozi b'ibigo byombi , ndetse no kuganira ku buryo bwo kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi. Itsinda ryaje rihagarariye ikigo cy'imisoro cya Liberia muri uru ruzinduko rw'imishi 2 rikazanasura urwibutso rwa Jenoside rwa gisozi bakunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru