AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda na Ghana byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gukora imiti n'inkingo

Yanditswe Jun, 24 2022 15:55 PM | 136,761 Views



U Rwanda na Ghana byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu bijyanye no gukora imiti n'inkingo, abayobozi b'ibigo bishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa mu bihugu byombi ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano.

Igihugu cya Ghana kiri ku rwego rwa gatatu mu bijyanye no gukora imiti ndetse n'inkingo.Kuba Ghana iri kuri uru rwego birayiha uburenganzira bwo kuzajya yakira imiti n'inkingo bizaba byakorewe mu Rwanda, kugira ngo bikorewe ubugororangingo mbere y’uko bijya ku isoko.

Umuyobozi wa Ghana FDA, Delese Mimi Darco avuga ko gukorera hamwe kw'ibigo byombi bizatanga umutekano wizewe w'imiti mu bihugu byombi.

Yagize ati “Ibigo byose bitsura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa birimo kureba uko byakwishyira hamwe kugira ngo byubake ubushobozi. Nta gihugu gikwiye kubaho nk'ikirwa kandi uko twishyira hamwe ni na ko umutekano w'imiti dukora wizerwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko icyorezo cya Covid19 cyatumye ibihugu birebera hamwe icyatuma habaho kwihaza mu miti ku Mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu igihugu cya Ghana gifite inganda 37 zikora amoko atandukanye y'imiti iboneka hirya no hino ku isoko.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize