Yanditswe Jul, 13 2021 15:07 PM | 46,467 Views
Kuri
uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel
Ndagijimana hamwe n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi Nicola Bellomo, baganiriye
ku nzego impande zombi zakwitaho mu birebana n’ubutwererane.
Mu zo bemeranyijweho harimo izikubiye mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 na gahunda ya guverinoma y’iterambere NST1.
Ubu butwererane buzibanda ku nzego z’uburezi, kongerera ubumenyi no guhanga imirimo ku rubyiruko, ubuhinzi n’iterambere ry’Imijyi bitabangamiye ibidukikije, politiki n’imiyoborere biganisha ku gushyigikira urwego rw’abikorera.
Ingamba z’Ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ubumwe bw’U Burayi zizaba zanogejwe mu byumweru biri imbere zitangire gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Minisitiri Ndagijimana yashimye uburyo ubutwererane hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’U Burayi bwatumye rugera kuri byinshi, nko mu bikorwaremezo, ingufu n’ubwikorezi, no mu buhinzi akizera ko buzanatuma igihugu kigera ku cyerekezo 2050 no ku ngamba mpinduramatwara zikubiye muri NST1.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi buhaye u Rwanda miliyari 42,5 Frw muri Kamena 2020.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru