Yanditswe Nov, 24 2021 19:11 PM | 41,570 Views
Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda na Congo Brazaville byagiranye amasezerano y'ubutanye binyuze muri Minisiteri z'Ububanyi n'Amahanga z'ibihugu byombi, akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ibindi.
Ni amasezerano yasinywe mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku ruhande rw' u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta naho ku ruhande rwa Congo Brazaville asinywa na Minisitiri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Denis Christel N'guesso.
Aya masezerano akubiyemo ubutwererane mu bya gisirikare, Uburezi (ku rwego rwa Kaminuza) ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye no kubungabunga amashyamba, guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Dr Vincent Biruta avuga ko umubano hagati y'ibihugu byombi uhagaze neza, kandi ushingiye ku guteza imbere ubutwererane.
Aya masezerano ashyizweho umukono mu nama ya 5 yagombaga kubera muri Congo Brazaviile ariko ntibikunde, kubera icyorezo cya Covid-19, bikaba biteganyijwe ko inama nk'iyi izabera mu Rwanda umwaka utaha.
Kwizera John Patrick
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru