AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na AfDB basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 82.1 Frw

Yanditswe Jun, 04 2021 18:17 PM | 78,337 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 84.2 z'amadorali ya Amerika ni hafi miliyali 82.1 z'amafaranga y'u Rwanda, azakoreshwa mu kunganira gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu duce dutandukanye tw'igihugu.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw'u Rwanda na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana mu gihe ku ruhande rwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere aya masezerano yashyizweho umukono n'umuyobozi uyihagarariye mu Rwanda, Aissa Touré.

Dr. Ndagijimana yavuze ko uyu mushinga uzafasha gusasa insinga z'amashanyarazi zifite ubushobozi buciriritse ku burebure bwa kilometero 595, n'izifite ubushobozi buto ku birometero 1620.

Ibi ngo bizatuma hiyongeraho ingo zisaga 77470 zizacanirwa amashanyarazi mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.

Yashimangiye ko uyu munsi ingo zifite amashanyarazi zamaze kugera ku gipimo cya 63%, mu rugendo rwo gucanira ingo zose 100% kugeza muri 2024 bigomba kuzatwara arenga miliyali 670 z'amafaranga y'u Rwanda.

Touré avuga ko aya mafaranga batanze nka BAD azafasha no kwagura ubushobozi bwa zimwe mu nsinga zo ku rwego rwo hasi zikagira ubushobozi buciriritse ku birometero bisaga 1720.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama