Yanditswe Jun, 04 2021 18:17 PM | 78,337 Views
Kuri
uyu wa Gatanu, Guverinoma y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere basinyanye
amasezerano afite agaciro ka miliyoni 84.2 z'amadorali ya Amerika ni hafi miliyali
82.1 z'amafaranga y'u Rwanda, azakoreshwa mu kunganira gahunda yo gukwirakwiza
amashanyarazi mu duce dutandukanye tw'igihugu.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw'u Rwanda na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana mu gihe ku ruhande rwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere aya masezerano yashyizweho umukono n'umuyobozi uyihagarariye mu Rwanda, Aissa Touré.
Dr. Ndagijimana yavuze ko uyu mushinga uzafasha gusasa insinga z'amashanyarazi zifite ubushobozi buciriritse ku burebure bwa kilometero 595, n'izifite ubushobozi buto ku birometero 1620.
Ibi ngo bizatuma hiyongeraho ingo zisaga 77470 zizacanirwa amashanyarazi mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru na Ruhango.
Yashimangiye ko uyu munsi ingo zifite amashanyarazi zamaze kugera ku gipimo cya 63%, mu rugendo rwo gucanira ingo zose 100% kugeza muri 2024 bigomba kuzatwara arenga miliyali 670 z'amafaranga y'u Rwanda.
Touré avuga ko aya mafaranga batanze nka BAD azafasha no kwagura ubushobozi bwa zimwe mu nsinga zo ku rwego rwo hasi zikagira ubushobozi buciriritse ku birometero bisaga 1720.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru