Yanditswe May, 25 2022 12:13 PM | 82,262 Views
Kuri uyu
wa Gatatu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bushya na kompanyi ya Pfizer buzatuma
inzego z’ubuvuzi mu Rwanda kubona inkingo n’imiti yo ku rwego ruhanitse ikorwa
na Pfizer yari isanzwe yihariwe n’ibihugu bikize gusa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame agaragaza ubu bufatanye nk’intambwe ikomeye mu kugabanya ubusumbane mu rwego rw’ubuvuzi hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Umuhango wo gutangiza ubu bufatanye ku mugaragaro wabereye i Davos mu Busuwisi mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi mukuru wa Pfizer Albert Bourla yavuze ko ubu bufatanye bwiswe Accord for a Healthier World cyangwa se amasezerano ku buzima buzira umuze ku Isi yatekerejwe nyuma yaho icyorezo cya COVID19 cyerekanye icyuho n’ubusumbane bukabije mu nzego z’ubuzima z’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Yagize ati “Turi mu gihe aho ikoranabuhanga rikomeje kwerekana ubushobozi bwo guhanagana n’ibyorezo cg indwara zugarije Isi. Ikibabaje ariko ni uko mu Isi yacu hari icyuho kinini mu rwego rw’ubuzima gituma bamwe muri twe bagerwaho n’ibishya bivumburwa abandi ntibibagereho. Hamwe n’amasomo twise n’ibyo twagezeho muri iyi myaka 2 ishize igihe kirageze ngo tuzibe icyo cyuho. Ni muri urwo rwego Pfizer yishimiye kandi itewe ishema no gutangaza ubufatanye ku buzima buzira umuze ku Isi. Mu buryo butagamije inyungu, binyuze muri iyi gahunda, Pfizer izageza imiti yose n’inkingo ikora, harimo n’isanzwe iboneka muri USA cyangwa I Burayi, ku baturage bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 bo mu bihugu 45 bikiri mu nzira y’amajyambere. Guverinoma z’ibihugu by’u Rwanda, Malawi, Ghana, Senegal na Uganda byamaze kwemera gukorana natwe.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ubu bufatanye nk’intambwe ikomeye yo kuziba icyuho n’ubusumbane mu rwego rw’ubuzima kuko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nabyo bigiye kubona imiti yo ku rwego ruhanitse yari isanzwe yihariwe n’ibihugu bikize gusa.
Ati “Mbere na mbere ndashimira Pfizer n’umuyobozi wayo Dr. Bourla kuri iyi gahunda. Gutanga imiti n’inkingo byo ku rwego ruteye imbere mu buryo bwihuse kandi budahenze ni umusingi ukomeye w’iyi gahunda y’ubuzima buzira ubusumbane ku Isi. Ukwiyemeza kwa Pfizer binyuze muri ubu bufatanye ni urugero rwiza rw’ibikwiye muri uru rwego twizeye ko n’abandi bazakurikiza. Ubu bufatanye bukubiyemo n'irindi shoramari rigamije kongerera imbaraga inzego z’ubuzima n’izitsura ubuziranenge bw’imiti ku mugabane wa Afurika ni intambwe y’ingirakamaro igana ku mutekano w’ubuzima mu buryo burambye mu bihugu by’amikoro atandukanye. U Rwanda rwishimiye kugira uruhare muri ubu bufatanye hamwe n’ibindi bihugu kandi twishimiye kongera iyi miti n’inkingo birokora ubuzima mu buvuzi bw’igihugu cyacu.”
Mu bandi bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo ubu bufatanye harimo Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera ndetse n’Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru