AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Bwongereza bukomeje kotswa igitutu ngo bushyikirize ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe Apr, 23 2021 20:02 PM | 21,388 Views



Leta y’Ubwongereza ikomeje kotswa igitutu ngo ishyikirize ubutabera abagabo batanu bakomeje kwidegembya muri icyo gihugu, kandi bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Imyaka 27 irashize bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, bataragezwa imbere y’ubutabera kandi aho batuye hazwi neza.

Abo barimo Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka bose uko ari batanu  baba mu gihugu cy’Ubwongereza.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, Lord Stuart Polak ni umwe mu bifuza ko abo bagabo bagezwa imbere y’ubutabera, ndetse akaba aherutse kuvuga ko hashyizweho itsinda ry’abadepite baturuka mu mashyaka yose rigamije gusaba guverinoma kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside baba muri icyo gihugu.

Yagize ati “Mperutse kugaragaza ikibazo cy’abanyarwanda batanu bashinjwa kugira uruhare muri jenoside ariko bakaba bidegembya hano mu Bwongereza. Ndifuza ko iki kibazo cyaba cyakemutse mbere y’inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.”

“Ese minisitiri ntiyadusobanurira impamvu batinze kubafata? u Rwanda rutewe ishema no kwakira inama ya CHOGM kandi ruha agaciro umubano warwo n’Ubwongereza, ariko niba tuvuga imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu, dukwiye kuba intangarugero muri byo.”

Muri Gicurasi 2013, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi abo bagabo  bamaze imyaka irenga 15 bidegembya muri icyo gihugu.

Dr. Vincent Bajinya afatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, mu gihe Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari batatu bari ba burugumesitiri mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Celestin Mutabaruka we yayoboraga umishinga Crête Zaïre Nil.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko imyifatire y’Ubwongereza muri iki kibazo inyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga.

Agira ati “Ukekwaho kuba yarakoze jenoside cyangwa  hari ibimenyetso bigaraza ko ashobora kuba yarayigizemo uruhare, abuzwa ubureganzira ku guhabwa ubuhunzi. Icyo nicyo cya mbere igihugu cy’Ubwongereza cyishe.”

“Icya kabiri hari n’abagiye babona ubwenegihugu, nka Dr. Bajinya yabonye ubwenegihugu bw’Ubwongereza anahinduza izina yiyita Mr. Brown. Ikindi ni amasezerano ya tariki 9 Ukuboza 1948 agenga ibirebana no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, ateganya ko iyo igihugu cyakiriye umuntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside gifite ibyo kigomba gukora.”

Avuga ko icya mbere ari ukumucira urubanza ubwacyo, ibyo batabikora bakamwohereza mu gihugu yakoreyemo icyaha, cyangwa ikindi gihugu kiteguye kuba cyatanga ubutabera kigacira urubanza uwo muntu.

Avuga ko ibyo byombi u Bwongereza butabyubahirije.

Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na RPA, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, Ubwongereza ni kimwe mu bihugu bibiri ku Isi bitaremera ku mugaragaro gukoresha inyito nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo ritangiza ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko biteye isoni n’ikimwaro kubona bimwe mu bihugu bikingira ikibaba abakekwaho kugira uruhare muri jenoside.

Yagize ati “Iyo abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bahawe ubuhungiro bakidegembya ntibashyikirizwe ubutabera, bigira ingaruka ako kanya kandi koko twabonye kwiyongera gukabije ku ihakana n’ipfobya rya jenoside ndetse n’amacakubiri, ibintu bizatwara imyaka n’imyaka kugirango bicike.”

“Hari ahantu  batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside ndetse dosiye zabo zirasobanutse neza. Twavuganye n’igihugu kibacumbikiye turinginga tuti dosiye zirateguye neza kandi zirahari, ese mwabatwoherereza tukababuranisha? Baradusubiza bati oya nta masezerano dufitanye yo kohererezanya abanyabyaha, kandi inkiko zanyu n’amategeko yanyu ntitubyizeye neza.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Turabasubiza tuti ntacyo; Hanyuma se mwababuranisha mu nkiko zanyu? Ariko nabwo bakomeje gushaka inzitwazo zo kutabikora! Gusa twarababajije tuti kuki mutabikora? Ntabwo mutewe ikimwaro no gukingira ikibaba abakekwaho uruhare muri jenoside?.” 

Vincent Bajinya w’imyaka 52, Celestin Ugirashebuja w’imyaka 60, Charles Munyaneza w’imyaka 55 na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 60 batawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 2006, ariko urubanza rwabo ruza guhagarara nyuma y’imyaka itatu.

Ni mu gihe kandi Celestin Mutabaruka w’imyaka 57 w’umupasiteri mu itorero rya Community Church yatawe muri yombi bwa mbere muri 2013.

Uko ari batanu bafite agahigo ko mu myaka hafi itandatu bakorwaho iperereza, u Bwongereza bwabatanzeho abarirwa muri miliyari mu mafaranga y’u Rwanda ariko nabyo bikaba ntacyo biratanga kuko kugeza ubu bakidegembya.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage