AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

U Buyapani ni umufatanyabikorwa w'ingirakamaro wa Afurika-Perezida Kagame

Yanditswe Aug, 28 2019 10:34 AM | 10,180 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga iterambere rya Afurika ryaba ari inzozi mu gihe cyose yaba idafite abaturage bafite ubumenyi buhagije ndetse n’ubuzima buzira umuze, ari na yo mpamvu u Rwanda rwafasha ingamba zo gukemura ibyo bibazo. 

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bateraniye mu nama ku iterambere rya Afrika, TICAD, ibera mu gihugu cy’u Buyapani.

Iyi nama y’iminsi 3 yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Gatatu, aho yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma ku mugabane wa Afurika, Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abandi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje igihugu cy’u Buyapani nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro kuri Afurika, ashimangira ko binyuze muri iyi nama ya TICAD, ubufatanye hagati y’impande zombi by’umwihariko hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bukomeje kwaguka kurushaho.

Yagize ati "Gahunda ya TICAD yaje mu gihe ahazaza h’umugabane wacu hari mu rwijiji. Iyo mitekerereze iganisha ku cyizere n’ubufatanye ntabwo yagombaga gupfa ubusa. Uyu munsi, udushya twavuye muri TICAD twabaye ibipimo ngenderwaho kandi iri huriro rikomeza kugendera ku byifuzo bya Afurika. Impinduka ikomeye yajemo, ni agaciro kahawe urwego rw’abikorera muri iri huriro. Muri iyi myaka ishoramari ry’u Buyapani ryariyongereye, cyane cyane mu buhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga."

Perezida wa Misiri ,Abdel Fattah Al Sissi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, yahamagariye ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga gushora imari muri Afurika, yizeza ko uko imyaka ihita ari ko Afurika irushaho gushyiraho uburyo n’ingamba zigamije koroshya ubucuruzi ku mugabane.

Icyakora Perezida Sissi wemeza ko ubucuruzi n’amajyambere arambye bidasigana n’umutekano, yahamagariye buri wese gushyigikira Afurika mu rugamba rwo gushyira iherezo ku ntambara n’amakimbirane kuri uyu mugabane.

Yagize ati "Ba nyakubahwa, dushingiye ku isano iri hagati y’iterambere n’amahoro n’umutekano birambye, dukwiye gutera ingabo mu bitugu umugambi wiswe uwo gucecekesha imbunda muri Afurika yose bitarenze muri 2020 nubwo tugifite urugendo rurerure."

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagaragaje ko igishimishije muri byose, ari intambwe igaragara Afurika imaze gutera mu kwikemurira ibibazo. 

Aha yakomoje ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika (ACFTA) rizatangira gukora guhera muri Nyakanga umwaka utaha, agaragaza ko ari igisubizo ku ishoramari mpuzamahanga n’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ashimangira ubushake bwe n’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira Afurika mu cyerekezo yihaye.

Yagize ati "Kuva naba Umunyamabanga Mukuru wa Loni, niyemeje gushimangira imibanire ya hafi hagati ya LONI na Afurika by'umwihariko umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Nishimiye kandi ko dufite kuzuzanya mu bikorwa dufatanya n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kuko ubu turi mu mwanya mwiza wo gukemura imbogamizi zihari dufatanyije. Imiryango yacu yombi ntirimo gukorana bya hafi mu bikorwa by’amahoro n’umutekano gusa, ahubwo ifatanya no mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2030 cy’intego z’iterambere rirambye ndetse n’icyerekezo 2063 Afurika yihaye, kuko izi gahunda zombi zuzuzanya."

Mu kiganiro cyibanze ku kwihutisha impinduramatwara mu bukungu ku mugabane wa Afurika bigizwemo uruhare n’abikorera no koroshya ishoramari n’ubucuruzi, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwahisemo gushyira abikorera mu mutima w’ingamba z’iterambere ryarwo.

Aha Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imiyoborere ihamye, ituma kugeza ubu ruhagaze neza mu koroshya ishoramari hagendewe ku bipimo bya Banki y’Isi, agaragaza kandi ko ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga nabyo byahawe umwihariko, igihugu kigashora imari mu iyubakwa ry’umuyoboro mugari wa murandasi no kuwukwirakwiza hose mu gihugu, ibintu byagize uruhare runini mu kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda no kureshya ishoramari rishya.

Ibyo kandi ngo byajyanye no kubaka ubushobozi bw’abaturage cyane cyane urubyiruko kugirango iryo shoramari ribe isoko y’amajyambere, guhanga imirimo mishya binyuze mu nganda, ngo kuko bitabaye ibyo kugera ku iterambere rirambye byaba ari nk’inzozi.

Yagize ati "U Rwanda kandi rwashoye imari mu bikorwa bijyanye na serivisi zo ku rwego rwo hejuru byo kwakira inama n’ubukerarugendo. Ikindi twakoze gikomeye kandi ari na cyo cy’ingenzi, ni ukubaka ubushobozi bw’abantu. Gukora ibicuruzwa bikorewe mu Rwanda no muri Afurika bisaba urubyiruko rufite ubumenyi kandi rufite ubuzima buzira umuze. Turashimira minisitiri w’intebe w’Ubuyapani uruhare yabigizemo. Dukomeje kandi kongera amahugurwa n’amasomo y’ubumenyingiro hibandwa ku bumenyi mu by’ikoranabuhanga ari nako turushaho gushyigikira abahaanga ibishya bijyana no kwihangira imirimo."

Aha mu Buyapani kandi, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye na bo bitabiriye iyi nama ya TICAD, barimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, Filipo Grandi ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FAO, David Beasley.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira