Yanditswe Apr, 17 2021 14:21 PM | 29,548 Views
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga,
JICA cyahaye ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA ibikoresho bizifashishwa mu kugenzura ibikorwa
by'ubucuruzi bikorerwa ku mipaka u Rwanda ruhuriraho n'ibihugu byo mu karere.
Ni ibikoresho birimo ubwato bugenzura ibicuruzwa binyura mu kiyaga cya Kivu, imodoka ebyiri, icyuma cyigenzura imizigo, X-ray baggage Scanner, ndetse n'ibindi bikoresho byo kwirinda Covid 19 birimo imiti isukura intoki ndetse n'udupfukamunwa.
Ibi bikoresho byose bifite agaciro k’ibihumbi 760 by'amadolari ya Amerika.
Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yemeza ko kuba imisoro ari kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw'igihugu, ibi bikoresho bije kongera imbaraga mu micungire y'ibicuruzwa bica ku mipaka y'u Rwanda, n'uburyo bishoreshwamo mu rwego rwo kurwanya magendu ikorerwa hirya no hino ku mipaka.
Yagize ati “Ibi bikoresho bije kongera ubushobozi RRA ngo irusheho gukusanya amafaranga y’imisoro ari nayo afasha igihugu, izi modoka zizajya zifashishwa kurikirana ubu buryo bwa magendu mu gihe ubwato bwo buri mu mazi.”
Bizimana avuga ko magendu isanzwe iriho, hakaba hari ikorerwa ku butaka ariko hari n’ikorerwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ubu butwato bukaba bugiye gufasha gukurikirana magendu byoroha cyane.
Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda, Imai Masahiro avuga ko batekereje guha ibi bikoresho u Rwanda mu rwego rwo gukomeza ubufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye n'Ubuyapani, mu nzego zitandukanye kandi ko ubu bufatanye na leta y'u Rwanda buzakomeza gutezwa imbere.
Yagize ati ''U Rwanda ni izingiro ry'akarere k'ibiyaga bigari, nka guverinimo y'Ubuyapani dufata u Rwanda nk'igihugu cy'ingenzi cyane mu karere, iyi niyo mpamvu twifuza ko u Rwanda rukomeza gukora ibyo rukora nk'ubucuruzi mu mutekano usesuye.”
Avuga ko uwo mutekano mu bucuruzi ari ingenzi cyane, akaba aribyo biri gutuma bakomeza gufasha ikigo cy'imisoro n'amahoro mu kugiha ibikoresho bikoreshwa ku mipaka.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru