AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Buholandi bwataye muri yombi Ndereyehe wakoze jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Sep, 08 2020 21:45 PM | 43,282 Views



U Buholandi bwataye muri yombi Charles Ntahontuye Ndereyehe wamenyekanye ku izina rya Karoli, wagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane ahahoze ari ISAR Rubona.

Ifatwa rya Ndereyehe rije nyuma y'imyaka 2 Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside yandikiye u Buholandi isaba ko atabwa muri yombi.

Ndereyehe ni muntu ki?

Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe  Cercles des Républicains Progressistes washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk'uko tubikesha Komisiyo y'Igihuhu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR, Ndereyehe yateguye Jenoside

Akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi  yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo.  Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi  hirya no hino mu gihugu .

Ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

 Ku itariki ya 21/03/1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa.  Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri  ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare. Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa.  Ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

Muri Mata 1994, ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi kuburyo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye.  Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitware abicanyi  anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagaboo, abagore, abana, impinja.

Ndereyehe  yateye inkunga ikorwa rya Jenoside 

Ku itariki 25/05/1994, Jenoside yari irimbanije, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Iki gikorwa cyiswe « Auto-défense civile ».  

Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uwo munsi Ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR , itegeka buri umwe wese muri bo gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994  kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari mu by’ukuri uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

Muri iyi baruwa Ndereyehe yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imali ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi.

Iyi baruwa yanasinyweho n’abandi bayobozi bakuri 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo kandi na ho yoherezwayo.  Abo bandi bafatanyije nawe kuyisinya ni  Nyabyenda Pierre (Directeur scientifique),  Shyirambere Jean Damascène (directeur financier), Rutunga Venant (Directeur du Centre régional du Plateau Central), Tegera Pierre (directeur du Centre régional des terres des laves), Sibomana Gaëtan (Directeur du Centre régional du Bugesera et Mayaga), Nkusi Jean Baptiste (directeur du Centre régional des hautes du Buberuka), Gahamanyi Anastase (directeur régional des hautes terres de la Crète Zaïre Nil), Musabyimana Thaddée (directeur du Centre régional du plateau de l’Est), Ndayizigiye François (directeur du centre régional du Bugarama et bordures du Lac Kivu)  n’abashakashatsi  babiri bo muri ISAR Kavamahanga François na Kagenzi Pierre.

Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza  rubanda mu ruhame kandi  mu buryo butaziguye gukora Jenoside

Urugero rwa Ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza  ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa. Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage  kwijandika muri Jenoside.

Ni muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na  Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura, Koloneli Ntibitura Bonaventure icyo gihe wari ushinzwe Auto-Défense Civile muri Ruhengeri yafashe ijambo avuga urugero rwiza rwa Ndereyehe Charles asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri :  « Ndereyehe, Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Frw) ». ibi byari ugushishikariza mu  ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi.

Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo gusa lisansi (essance) abicanyi  kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica, harimo no hanze ya Perefegitura Ruhengeri. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR  

Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

 Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro,  Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro  cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga  Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cyaJenoside.

Kuva yahungira mu Buholandi , Ndereyehe yakomeje umugambi we wa Jenoside 

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze , ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni  witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe yabaga mu Buholandi kandi yari umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI yagiye atangaza, Ndereyehe yahakanaga mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita «  fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi Ndereyehe yahuzaga ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yari yarashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize