AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Trump yifuza miliyari 8 yo kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexico

Yanditswe Mar, 11 2019 11:45 AM | 3,938 Views



Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump arateganya gusaba agera kuri miliyari 8 na miliyoni 600 mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2020, kugirango ashyire mu bikorwa umushinga afite wo kubaka urukuta ku mupaka uhuza USA na Mexique.

Ubwo yabazwaga niba ibivugwa ko abagize Congres y'Amerika biteguye kurwanya uyu mushinga wa Donald Trump, mu kiganiro yahaye Fox News, n'umujyanama wa Perezida Donald Trump, Larry Kudlow yavuze ko ayo makuru ari impamo.

Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Washington Post, mu ngengo  y'imari y'umwaka wa 2020 ishyirwa ahagaragara kuri  uyu  wa mbere.

Donald Trump ngo yifuza gufata agera kuri miliyari 5 mu ngengo y'imari yagenewe Ministeri y'Umutekano w'imbere mu gihugu ndetse n'andi agera kuri miliyari 3, na miliyoni 600 mu yagenewe  Ministeri y'Ingabo, akayakoresha mu kubaka urukuta rutandukanya igihugu cya USA na Mexique, mu rwego rwo gukumira abimukira bifuza kwinjira muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu buryo bunyuranije n'amategeko.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura