AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Transparency International-Rwanda yagaragaje ibikenewe gukosorwa muri VUP

Yanditswe Oct, 27 2018 00:03 AM | 15,499 Views



Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International-Rwanda usanga inzego z'ibanze zigomba kumva ko intego y'ibanze ya gahunda ya VUP ari ugukura abaturage mu bukene, aho gushishikazwa no kwesa imihigo izo nzego ziba zarahize. Bikubiye mu bushakashatsi uyu muryango washyize hanze kuri uyu wa Gatanu.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa munani no mu ntangiriro z'ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2018, bukorerwa mu turere 8, aho muri buri ntara hasuwe uturere 2. Abaturage ibihumbi 14.883 bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe bakora imirimo rusange muri VUP, aho buri umwe ahembwa agera ku bihumbi 30 buri kwezi. 

Abagore 63.8% n'abagabo 36.2%, nibo bakoreweho ubu bushakashatsi. Abaturage bishimira ko VUP yabafashije kubona imihanda iborohereza mu guhahirana, amashuri abana bakiga batekanye, kandi bagashobora no gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi. Gusa bagaragaza ko hari ibibazo bikibabangamiye. Bamwe bagize bati, "hari igihe twigeze kugera mu mezi nk'atanu tudahembwa" undi ati,  "Twe twarakoze, nkora mu muhanda nkubura barangije baratubwira ngo tube duhagaze. Twari dufiteyo ukwezi, ariko ntibarakuduhembera."

Hari kandi ikibazo cy'uko abaturage bakurwaho amafaranga 500 buri uko umushahara wabo ugeze kuri sacco, ubundi bagasabwa gutanga ayo kugura ibikoresho binyuranye. Umuyobozi wa TI-Rwanda INGABIRE Marie Immaculee avuga ko abaturage baramutse bahembewe igihe kandi bagahabwa ayo bagombwa yose, n'ibindi bibazo babyihanganira. Ati, "Simbona ko umuturage yabona inyungu mu kuba yareka ako kazi ngo ni uko kari kure kuruta kuba yagakora kamuvunnye. Ariko agakoze kamuvunnye, akishyurirwa igihe, kandi akishyurwa yose, ntibabakate ya yandi, ngo hari n'ay'imikubuzo, ngo hari n'ayo kubaka offices, ibyo bintu byose ntabwo ari umuntu utishoboye ugomba kubitanga. None se ko wamushyize muri Public Works kugira ngo nibura nibura azabashe kubona mutuelle, none urimo urayamukata kandi uyisubiza, ibyo ni ugutangisha ukoboka kw'iburyo kugenda guhereza ukw'ibumoso, akongera akagusubira mu mufuka. Ntabwo ari byo."

Transparency International, ishami ry'u Rwanda igaragaza ko hari igihe usanga intego ya VUP yo kuvana abaturage mu bukene yibagirana, ahubwo abayobozi mu nzego z'ibanze bagashishikazwa no kwesa imihigo baba barihaye, bifashishije abaturage. Ingabire M. Immaculee ati "Niba nari naje, nabyutse ijoro ndaje, ariko imvura iraguye. Imvura ntabwo nyitegeka, kuki umbwira ngo ninishyure ayo masaha cyangwa sinzayahemberwe, uziko nanjye muri VUP umwanya nta, n'akandi kazi nikoreraga, niba ikikubabaje atari imihigo yawe, niba ubabajwe nanjye mugenerwabikorwa. Icyo gihe bagomba kutagukata bakaguhembera uwo munsi kuko waje. Wenda umubyizi ntiwabonetse uko wagombaga kuboneka, ariko nta ruhare wabigizemo. Nonese niba utishoboye, ko waje gukora ako kazi kugira ngo ubone ikikunganira, wasibye guhinga umurima wawe ukaza aho ngaho, imvura yakubujije, na ya mafaranga barayagukase, ubwo se urumva utaba uhombye kabiri."

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 43% by'abari bujuje ibisabwa ngo bakore muri VUP batahawe akazi, mu gihe 32% bahawe akazi batabyemerewe naho 27% by'ingengo y'imari nayo yagiye ku batari abagenewe gukora muri VUP. 

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abaturage badahemberwa igihe, aho 25.8% ari bo bagaragaje ko bahembwa mu byumweru 2. Abagera kuri 35.4% bahembwa 1 mu kwezi, 24.1% bahembwa 1 mu mezi 2, abandi 12.4% bahembwa 1 mu mezi 3 mu gihe 2.2% bahembwa 1 mu mezi 6.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m