Yanditswe Sep, 30 2022 17:09 PM | 150,857 Views
Minisitiri w'Intebe Dr
Edouard Ngirente yakiriye David Beer umuyobozi mukuru mushya wa Trademark
Africa. Ibiganiro bagiranye bikaba byibanze ku koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane
mu karere ndetse no guteza imbere ubukugu.
Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi mukuru wa Trademark Africa David Beer yavuze ko igihe Trademark Africa imaze ikorera mu Rwanda hari byinshi byagezweho kandi bigamije koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu karere
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2010 Trademark East Africa ishingwa yakoreye mu Rwanda kandi yageze ku ntego zayo dushima ubufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda ndetse n'inzego z'ubucuruzi mu Rwanda. Dushima ko ubu igihe ibicuruzwa byambukiranya imipaka byamaraga bitaragera mu Rwanda cyagabanutse. Dushima kandi uburyo ubucuruzi bw'u Rwanda bwihagazeho mu mu karere ndetse no ku isi yose. Ubu rero twarimo kubaka umupaka uhuriweho i Rusizi. Turateganya no kubaka ibiraro mu kiyaga cya Kivu, twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku bucuruzi bwo mu Rwanda ndetse no mu karere.
Kuba kuri ubu trademark ikorera no mu bindi bice bya Afurika, Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda ku isoko rusange rya Afurika,
Intego nyamukuru ya TradeMark Africa ni ugutera inkunga imishinga igamije kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi. Iyi mishinga yose ikaba imaze gutwara ingengo y'imari ingana na miliyoni 115 $.
MBABAZI Dorothy
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru