AGEZWEHO

  • Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe – Soma inkuru...
  • Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka – Soma inkuru...

TradeMark Africa irateganya kubaka ikiraro mu Kivu

Yanditswe Sep, 30 2022 17:09 PM | 150,857 Views



Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye David Beer umuyobozi mukuru mushya wa Trademark Africa. Ibiganiro bagiranye bikaba byibanze ku koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu karere ndetse no guteza imbere ubukugu.

Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi mukuru wa Trademark Africa David Beer yavuze ko igihe Trademark Africa imaze ikorera mu Rwanda hari byinshi byagezweho kandi bigamije koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu karere

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2010 Trademark East Africa ishingwa yakoreye mu Rwanda kandi yageze ku ntego zayo dushima ubufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda ndetse n'inzego z'ubucuruzi mu Rwanda. Dushima ko ubu igihe ibicuruzwa byambukiranya imipaka byamaraga bitaragera mu Rwanda cyagabanutse. Dushima kandi uburyo ubucuruzi bw'u Rwanda bwihagazeho mu mu karere ndetse no ku isi yose. Ubu rero twarimo kubaka umupaka uhuriweho i Rusizi. Turateganya no kubaka ibiraro mu kiyaga cya Kivu, twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku bucuruzi bwo mu Rwanda ndetse no mu karere.

Kuba kuri ubu trademark ikorera no mu bindi bice bya Afurika,  Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda ku isoko rusange rya Afurika,

Intego nyamukuru ya TradeMark Africa ni ugutera inkunga imishinga igamije kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi. Iyi mishinga yose ikaba imaze gutwara ingengo y'imari ingana na miliyoni 115 $.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe