AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Tibor Nagy yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Yanditswe Mar, 11 2019 10:52 AM | 7,178 Views



Umunyamabanga wungirije wa Leta ya Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy  yagiranye ibiganiro ku munsi w'ejo ku Cyumweru na Perezida  wa Republika Paul Kagame. 

Tibor Nagy yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza kandi by'ingirakamaro na Perezida Kagame. Muri ibi biganiro hari harimo na Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera na Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika Mathilde MUKANTABANA.

Tibor Nagy uri mu ruzinduko mu Rwanda ari buze gutanga ikiganiro kuri uyu wa Mbere muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, gifite insanganyamatsiko igaruka ku Gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku kubakira ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Amerika mu kongera ishoramamari n'ubucuruzi, ari nako habungabungwa amahoro n'umutekano mu karere.

Tibor Nagy aje mu Rwanda avuye muri Uganda aho ri mu ruzinduko asura ibihugu by'arfrika yo hagati.

Inkuru ya Ismael Mwanafunzi - Radio Rwanda



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira