AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Tariki 9 Kamema 1994: Guverinoma yemeje uburyo bwo gukomeza 'auto defense civile'

Yanditswe Jun, 08 2020 11:38 AM | 29,872 Views



Kimwe mu bintu bikomeye byaranze ukwezi kwa Kamena 1994 ku ruhande rwa Leta yakoraga Jenoside ni ugushakisha uburyo bwo kwinjiza abaturage benshi mu bwicanyi muri gahunda yiswe “auto-defense civile”. Iyi gahunda yatanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize. Nibyo byasuzumwe mu nama ya Guverinoma yo ku wa 09 Kamena 1994.

1) Miliyoni mirongo itanu z’amafranga y’u Rwanda (50.000.000 Frw) zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi muri “Auto-defense civile”

Agenda ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Edouard KAREMERA, yo ku wa 09 Kamena 1994 igaragaza ko kuri iyi tariki inama ya Guverinoma yateranye ikiga ibijyanye n’imikoreshereze y’amafranga miliyoni mirongo itanu z’amafranga y’u Rwanda (50.000.000 frw) yari yaratanzwe na Guverinoma mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yo ku wa 25 Gicurasi 1994 arebana no kwihutisha ikorwa rya Jenoside. 

Mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga gahunda ya “auto-defense civile” Inama ya Guverinoma yabaye kuri iyi tariki yo ku wa 09 Kamena 1994 yasabye Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kongera kureba uburyo Konti No 120.12.33 igenewe kwakira inkunga yagombaga gutangwa na Minisiteri y’igenamigambi (MINIPLAN) yakora neza. BNR yanashyikirijwe za specimen zerekana abantu bazajya basinya kuri iyo Konti kugira ngo babikuze amafranga.

2) Inama ya Guverinoma yafashe ibyemezo byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi aho bari bataricwa

Inama ya Guverinoma yok u wa 09 Kamena 1994 yasuzumye kandi imigendekere yose y’igikorwa cya Auto-defense civile isanga hari ibikwiye kunozwa kugira ngo Jenoside ikorwe hose kandi vuba.

Icya mbere cyavuzwe nuko hari hakwiye gukorwa raporo ndende igashyikirizwa Minisitiri w’Intebe igaragaza uburyo icyo gikorwa cyagenze hose mu gihugu. Havuzwe ko ahantu hamwe na hamwe abaturage bataritabira neza “auto-defense civile” basaba ko abasilikare bafata iya mbere mu kwereka abaturage uko bakwiye gushakisha umwanzi no kumurwanya. Icyo bivuze nuko abasilikare basabwaga kwereka abaturage uko kwica Abatutsi bigomba kugenda kandi hagakorwa raporo isobanura imigendekere y’ubwo bwicanyi.

Icya kabiri cyaganiriweho na Guverinoma ni ugukora ibarura ry’abasore bahawe imyitozo n’intwaro muri gahunda ya “auto-defense civile” muri buri Komini, raporo igashyikirizwa ba Perefe bakayiganiraho n’abayobozi b’ingabo muri Perefegitura kugira ngo ibitaragenze neza babikosore, bityo Jenoside igere hose.

Icya gatatu cyemejwe na Guverinoma ya KAMBANDA ni ugushishikariza inzego zose mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga hakoreshejwe cyane cyane itangazamakuru n’inama z’abaturage bagakangurirwa gufatanya bakarwanya umwanzi aho ari hose. Ni ukuvuga ko abaturage bagombaga gukangurirwa gukomeza gushakisha Abatutsi bataricwa, aho kugira ngo bajye bihutira guhunga byonyine. Inama yafashe umwanzuro wo gushyiraho umukozi uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe gukora inyandiko buri munsi zihabwa itangazamakuru n’abategetsi b’inzego z’ibanze kugira ngo bazifashishe muri ubwo bukangurambaga. Babihaye uwitwa NKIKO Faustin wari usanzwe ari superefe kuri Perefegitura ya Byumba.

Inama ya Guverinoma yemeje kandi ko Minisitiri w’Intebe yandikira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda agasabwa guha amabwiriza abayobozi b’ingabo kugira ngo abasilikare bafashe abaturage kubereka uburyo bwo gushakisha umwanzi no kubaha ibikoresho n’inama zikenewe kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.


UMWANZURO


Ibimenyetso bikubiye muri ibi byemezo by’inama ya Guverimoa yo ku wa 09 Kamena 1994 birerekana uburyo Guverinoma ya KAMBANDA ariyo yashyize mu bikorwa iyicwa ry’Abatutsi hose mu gihugu. Guverinoma niyo yatangaga amabwiriza y’uburyo iyicwa ry’Abatutsi rigomba gukorwa, igatanga ibikoresho n’intwaro kandi igasuzuma ko Jenoside yakozwe hose mu gihugu. Biragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubwicanyi bwateguwe kandi bukorwa na Leta nkuko byemejwe n’Inzego mpuzamahanga zitandukanye. 

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu