Yanditswe May, 09 2020 16:48 PM | 19,882 Views
Mu gihe cya Jenoside, abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda bakomeje kugira imishyikirano n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari bashinzwe ikibazo cy’u Rwanda. Mu mishyikirano yageze aho ikamenyekana, harimo iyabaye hagati ya General Huchon na Lieutenant-colonel Rwabalinda.
1. Imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda n’abasirikare b’Abafaransa
Tariki ya 9 Gicurasi 1994, General Huchon yakiriye Colonel Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ingabo za Leta y’u Rwanda (FAR).
General Huchon yabaye ingenzi mu bijyanye n’ imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa kabuhariwe witwa 1er RPIMa ushinzwe by’umwihariko ubutumwa uhabwa n’inzego z’ubutasi. Yanabaye uwungirije General Quesnot wari umuyobozi w’urwego rwihariye rwa gisirikare rwari rushamikiye kuri Perezida Mitterrand, nyuma aza gushingwa urwego rwa gisirikare rushinzwe ubufatanye n’izindi ngabo mu mahanga, ari narwo rwari rushinzwe ibijyanye no guhugura ingabo zo muri Afurika. Niwo murimo yakoraga mu gihe cya Jenoside.
2. Imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda
Mu mushyikirano bagiranye, abo basirikare bakuru babiri baganiriye cyane cyane ku bikurikira:
« Gushyigikira Leta y’u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga ; kuba abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda […] mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’ ubufatanye ; kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo z’amahanga ; […] ».
General Huchon yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na General Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye bw’Ubufaransa mu Rwanda :
« Telefone idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare iri mu mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho biri Ostende (mu Bubiligi) aho bitegereje gupakirwa mu bwato. Birihutirwa kandi gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ».
Rwabalinda yatashye i Kigali afite telefone ikoreshwa ibyogajuru yari ashyiriye umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo ashobore kuyikoresha mu gihe yagiye ku birindiro bw’izo ngabo.
Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.
Dr Bizimana Jean Damascène
Umunyamabanga Nshiingwabikorwa
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
June 18, 1994: Lt Col Anatole Nsengiyumva was instructed to send troops to kill tutsi in Bisesero
Jun 18, 2020
Soma inkuru
May 13, 1994: Tutsi massacre in Bisesero.
May 13, 2020
Soma inkuru
Tariki 13 Gicurasi 1994 umunsi Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero.
May 13, 2020
Soma inkuru
On May 4, 1994? General Quesnot promised Theodore Sindikubwabo the continuation of French support
May 04, 2020
Soma inkuru
On April 28, 1994, the criminal government continued to implement its plan to exterminate Tutsi.
Apr 28, 2020
Soma inkuru