AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Tariki 6 Kamena 1994: Guverinoma yemeje ko intwaro yatumije zigiye kuyigeraho

Yanditswe Jun, 06 2020 08:39 AM | 77,256 Views



Uko Guverinoma y’abicanyi yagendaga itsindwa urugamba rwa gisilikare yarwanaga na FPR-INKOTANYI, ni nako yageragezaga gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo idatsindwa urugamba harimo kugura intwaro mu mahanga irenze ku mwanzuro w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro yabuzaga ibihugu byose kugurisha u Rwanda intwaro. Ni nako kandi yakomeje gushishikariza abaturage kwica Abatutsi bari bataricwa no kubaha uburyo bwose bwo gusoza Jenoside mu bihe bya vuba.

1)  GUVERINOMA YA KAMBANDA YAKORESHEJE UBURYO BWA DIPLOMASI  ISHAKA GUHISHA ISURA Y’UBWICANYI YAKORERAGA ABATUTSI

Ku itariki 6 Kamena 1994, I Tunis mu gihugu cya Tuniziya hatangiya inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA), yari igamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu bigize uwo Muryango yagomga guterana ku matariki ya 13-15 Kamena 1994. Mu nama zitandukanye za Guverinoma ya KAMBANDA zabaye muri Gicurasi na Kamena 1994, hagiye hemezwa ko Guverinoma igomba gushyira imbaraga mu gushaka intwaro no kugarura isura nziza yayo ikoresheje ububanyi n’amahanga (diplomasi) ikagaragaza ko nta bwicanyi ikorera abaturage, ahubwo ibyaha byose ikabigereka kuri FPR-INKOTANYI. Iyi ni nayo nama Ubufransa bwari bwaragiriye Guverinoma ya KAMBANDA mu bihe bitandukanye.

Twibutse ko mu rwego rwa politiki na diplomasi, ku wa 24 Mata 1994, Guverinoma ya KAMBANDA yohereje intumwa mu Bufransa zigizwe na Jerome BICAMUMPAKA wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Jean Bosco BARAYAGWIZA wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe politiki na diplomasi. Izi ntumwa z’u Rwanda zakiriwe muri Perezidansi ya Repuburika y’Ubufransa na Bruno DELAYE wari Umujyanama wihariye wa Perezida MITTERRAND ushinzwe Afurika; zakirwa kandi na Edouard BALLADUR wari Minisitiri w’Intebe ndetse na Alain JUPPE wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Mu rwego rwa gisilikare, ku matariki ya 9-13 Gicurasi 1994, Ubufransa bwakiriye intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Liyetona Koloneli Ephrem RWABARINDA; zikaba zari zirimo Colonel Sebastien NTAHOBARI wari uhagarariye u Rwanda mu butwererane bwa gisilikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufransa (Attache militaire) na Liyetona Koloneli Cyprien KAYUMBA wari ushinzwe imari muri Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda; mu gihe cya Jenoside KAYUMBA yamaze iminsi 27 mu Bufransa muri gahunda yo gushakisha intwaro.

Mu bayobozi b’Ubufransa bakiriye izo ntumwa za gisilikare z’u Rwanda, harimo Jenerali Jean-Pierre HUCHON wari Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufransa. Raporo y’ubutumwa yakozwe na Liyetona Koloneli RWABARINDA ijyanye n’ibyavugiwe muri ubwo butumwa, igaragaza ko Ubufransa bwemeye guha u Rwanda ubufasha mu bya gisilikare kandi butanga inama ko Guverinoma igomba gukora ibishoboka ikanoza isura yayo mu mahanga.

Ni nayo mpamvu ku itariki 22 Gicurasi 1994, Perezida Tewodori SINDIKUBWABO yandikiye ibaruwa Perezida Francois MITTERRAND w’Ubufransa amushimira ku nkunga yose Ubufransa bwahaye u Rwanda kuva muri 1990, anamwinginga ko iyo nkunga iwkiye kwiyongera cyane cyane ko kuri uwo munsi Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zamaze gufata ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe.

Hashingiwe kuri icyo cyizere Guverinoma ya KAMBANDA yemeje ko intumwa zayo zigomba guhaguruka zikazenguruka amahanga zigerageza guhisha ko iyo Guverinoma iriho ikora Jenoside. Ni muri urwo rwego intumwa zayo zitabiriye inama ya OUA yo mu rwego rwa ba Minisitiri ndetse na Perezida SINDIKUBWABO akayitabira nk’Umukuru w’Igihugu ku wa 13-15 Gicurasi 1994. Amagambo yahavugiye yaranzwe no guhakana ko Guverinoma ye yari iriho ikora Jenoside, atangaza ko ikibazo cyari mu Rwanda ari intambara NGO U Rwanda rwashowemo na FPR-INKOTANYI. Ayo magambo yamaganywe na benshi mu bari muri iyo nama y’I Tunis bagaragaza ko ari ikinyoma. Intumwa z’u Rwanda zagaragarijwe muri iyo nama ko byamaze kugaragara ko Guverinoma n’abasilikare bayo iriho yica abaturage b’abasivile b’Abatutsi aho kujya ku rugamba rwa gisilikare ngo barwane na FPR-INKOTANYI mu rwego rwa gisilikare.

2)  UMUBARE MUNINI W’INKOMERE Z’ABASILIKARE BA LETA N’UW’ABAGUYE KU RUGAMBA WAGARAGAJWE NK’IKIBAZO CY’INGUTU KIBANGAMIYE IKORWA RYA JENOSIDE

Mu nama yo ku wa 06 Kamena 1994, Minisitiri w’Intebe yasobanuye mu ncamake ibyo yaganiriye mu nama yagiranye n’abakuru b’ingabo na jandarumori ku wa 05 Kamena 1994. Kimwe mu bibazo basuzumye ni ikijyanye n’umubare munini w’inkomere mu basilikare bayo bavuga ko inkomere bari bafite zirenga ibihumbi bitanu (5000), naho abaguye ku rugamba kuva muri mata 1994 bakaba bagera ku gihumbi (1000).

3)  NYIRAMASUHUKO, NGIRABATWARE NA KAREMERA BAGARAGARIJE INAMA YA GUVERINOMA UBURYO “AUTO-DEFENSE CIVILE” IKORWA MU BICE BAGENZURA

Inama ya Guverinoma yo ku wa 6 Kamena 1994 yasuzumye kandi uburyo abaturage barimo bashyira mu bikorwa amabwiriza ya “auto-defense civile” nkuko yashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA.


Kigali, 06 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira