AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Tariki 4 Gicurasi 1994: Jenerali Quesnot yasabye ko u Rwanda rukomeza guterwa inkunga muri Jenoside

Yanditswe May, 04 2020 11:20 AM | 29,173 Views



U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’ u Rwanda yakoraga Jenoside iyobowe na Sindikubwabo, igisirikari cyayo na dipolomasi y’u Rwanda mu mahanga kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwoye kumenyekana.

Iyo nkunga ni yo yahaye ingufu abicanyi, bakomeza kwica, nyamara iyo Ubufaransa bubishaka hari hamwe na hamwe mu Rwanda Abatutsi bari bashoboye kwirwanaho, bashoboraga kurokoka nko mu Bisesero.

1) Jenerali Quesnot yasabye ko u Rwanda rukomeza guterwa inkunga muri Jenoside

Ku itariki 4 gicurasi 1994, Perezida Tewodori Sindikubwabo yagiranye ikiganiro kirekire kuri telefoni na Jenerali Christian Quesnot wari Umujyanama wihariye mu bya gisilikare wa Perezida w’Ubufransa, Francois Mitterrand, kuva mu 1991 kugeza mu 1995. Icyo kiganiro kibanze mu kugaragaza imiterere y’intambara hagati y’ingabo za FPR-INKOTANYI n’izahoze ari iza Leta y’u Rwanda (ex-FAR). Nta kirebana na Jenoside cyavuzwemo. 

Christian Quesnot ni umwe mu bashyigikiye bivuye inyuma ubutegetsi bwa Habyarimana. Ni we wamenyeshaga ubuyobozi bw'ingabo ibikorwa bya gisirikare by'ingabo z'u Bufaransa mu Rwanda, byaba ibyakorwaga k'uburyo buzwi cyangwa bwihishe. Mu nyandiko zose yagejeje kuri perezida Mitterand, Christian Quesnot yasabiraga ubufasha bukomeye ubutegetsi bwa Habyarimana n' ingabo zabwo.


Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yo ku wa 06 gicurasi 1994, Jenerali Christian Quesnot yakoreye Perezida Mitterrand ku byavugiwe muri icyo kiganiro, Jenerali Quesnot yasobanuye ko Tewodori Sindikubwabo yashimiye cyane Perezida w’Ubufransa kubera inkunga mu bya gisilikare, politiki, amafranga na diplomasi Ubufransa bwari bukomeje guha Guverinoma y’u Rwanda. 

By’umwihariko, Tewodori Sindikubwabo yashimiye Ubufransa kuba bwarakiriye intumwa za Guverinoma y’Abatabazi zakoreye uruzinduko mu Bufransa muri mata 1994. Izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Jerome Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza wari umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka ry’abahenzanguni b’Abahutu, CDR, akaba yari n’umuyobozi mukuru ushinzwe politiki n’amategeko muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda. Barayagwiza yagize uruhare runini mu gushinga RTLM no gukwiza urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside cyane cyane hagati ya 1992 na 1994. 

Muri urwo ruzinduko itsinda rya Bicamumpaka na Barayagwiza bakoreye mu Bufransa, bakiriwe n’abategetsi bakomeye b’inkoramutima za Perezida Mitterrand muri Perezidansi ya Repuburika, aho bakiriwe na Bruno Delaye wari Umujyanama wa Perezida Mitterrand ushinzwe Afurika, babonana ari kumwe na Jenerali Christian Quesnot. Babonanye kandi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alain Juppe. Muri ibyo biganiro, ntabwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yigeze yamaganwa n’abayobozi b’Ubufransa babonanye n’izo ntumwa za Leta y’abicanyi. Nyamara ibihugu by’Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byo byanze kwakira izo ntumwa.

Uwo mugambi wa Jenerali Quesnot wo kubogamira kuri Leta y’abajenosideri yari awusanganywe. Tariki 29 Mata 1994, nyuma y'ibyumweru bitatu, jenoside itangiye, Christian Quesnot yanditse amagambo asebya FPR agira ati: "FPR ni ishyaka ry' aba "fachistes" ntari nabona ahandi. Umuntu yarigereranya na ba "Khmers noirs''. Bafitanye akagambane n'ababiligi".

Na none tariki 6 Gicurasi 1994, Christian Quesnot yatanze inama yo gushyigikira abasirikare ba FAR kandi bariho bakora jenoside. Icyo Jenerali Quesnot yashyiraga imbere atabariza Leta y’abicanyi ngo ni uko yatinyaga ko iyo Leta yatakaza ubutegetsi iramutse itsinzwe intambara, ngo hakajyaho agace yitaga “Tutsiland”. Uru rwari urwitwazo rwo kugira ngo abone uko atera inkunga ya gisirikari Sindikubwabo na Leta ye. Iyo mvugo yarakoreshejwe cyane ishyigikirwa na perezida Mitterrand n’umugabo w’ingabo wihariye “l’amiral Lanxade ». 


2) Jenerali Quesnot na Bruno Delaye bashyigikiye muri byose Leta y’abicanyi

Jenerali Christian Quesnot na Bruno Delaye mu mikoranire yabo na Guverinoma y’u Rwanda bagaragaje buri gihe kubogamira bikomeye kuri Perezida Habyarimana na Leta ye bagira inama Perezida Mitterrand ko agomba guha u Rwanda ubufasha buhoraho kandi bukomeye mu bya gisilikare, politiki na diplomasi mu rugamba Leta ya Habyarimana yarwanaga na FPR Inkotanyi.

Twibutse ko ku itariki ya 12/2/1993, perezida w’Ubufaransa Francois Mitterrand yohereje mu Rwanda intumwa ze zihariye ebyiri, Bwana Bruno Delaye na Jean-Marie Rochereau de la Sabliere. Icyagenzaga izo ntumwa za Mitterrand ngo kwari uguhuza perezida Juvenal Habyarimana na Minisitiri w’Intebe Disimasi Nsengiyaremye batavugaga rumwe ku bijyanye no guhagarika intambara n’ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’abasirikari ba Leta n’abayoboke ba MRND. Perezida Mitterrand n’abajyanama be kandi bumvishaga Habyarimana ko Ubufaransa bushyigikiye Leta ye, ko butazayitererana mu rwego rwo kugumana ijambo mu Karere.

Asubiye mu Bufransa, tariki 15 Gashyantare 1993, Bruno Delaye yanditse inyandiko igenewe Perezida Mitterrand, avuga ko ahangayikishijwe n’uko FPR « ishobora gufata Kigali » kubera ko yari ishyigikiwe na bimwe mu bihugu bivuga icyongereza. Kubera iyo mpamvu, Delaye yavugaga ko uburyo bwo gushyigikira Habyarimana bwagombaga guhinduka, Ubufaransa bukerura bukarwana, hagatangwa imbunda n’ibindi bikoresho by’intambara. Izo nyandiko zose z’ibinyoma zashakaga gusobanura impamvu Ubufaransa bwagombaga kwinjira mu ntambara ku buryo butaziguye no gukomeza guha intwaro n’ibikoresho ingabo za Habyarimana.


Jenerali Christian Quesnot nawe yandikiye perezida Mitterrand avuga ko asanga intambara itari hagati ya FPR Inkotanyi n’ingabo z’U Rwanda, ahubwo ko ari Ubugande bwateye U Rwanda. Bishatse kuvuga ko ari igihugu cyateye ikindi, ko rero Ubufransa bukwiye gutabara Leta y’U Rwanda mu rugamba yarwanaga na FPR-Inkotanyi. No muri Jenoside hagati, muri gicurasi 1994, Jenerali Quesnot yari agikomeye kuri uro murongo wo guha inkunga Leta yakoraga Jenoside, irimbura abaturage bayo b’Abatutsi.

3) Jenerali Quesnot na Dominique Pin bemeje kurwanya FPR bivuye inyuma

Na none ku itariki 19 Gashyantare 1994, jenerali Christian Quesnot hamwe na Dominique Pin, wari wungirije umuyobozi w’ishami rishinzwe Afurika mu biro bya Perezida w’Ubufaransa, bashyikirije perezida Mitterrand ibitekerezo bibiri by’ingenzi ku birebana n’u Rwanda:

Igitekerezo cya mbere cyari ugucyura abaturage b’Abafaransa, gucyura abasirikare bari mu Rwanda muri operasiyo Noroît, ariko Quesnot na Pin bagasobanura ko icyo gitekerezo batagishyigikiye, bakagira inama perezida Mitterrand ko nawe adakwiye gufata icyemezo nk’icyo. Babyanditse muri aya magambo: « Kwaba ari ugutsindwa muri politiki yacu ku Rwanda. No gutakaza icyizere dufitiwe ku mugabanae w’Afurika». « C’est l’échec de notre présence et de notre politique au Rwanda. Notre crédibilité sur le continent en souffrirait ».

Igitekerezo cya kabiri ni ikirebana n’icyo Ubufransa bwagombaga gukora igihe FPR yaramuka ifashe Kigali. Quesnot na Pin bavugaga ko FPR ifashe Kigali ubwicanyi bushingiye ku moko bwakaza umurego, bityo Ubufaransa bukaba bukwiye kongera imbaraga kurusha ibindi bihe byose mu gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kugira ngo FPR idafata Kigali.

Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko Ubufaransa bwari buzi neza ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguraga jenoside, ariko bugatsimbarara ku bushake bwabwo bwo kubufasha ntacyo bwitayeho. Biranerekana ko Leta y’u Rwanda yari ifite umugambi wo kurimbura Abatutsi yishingikirije inkunga ya gisirikari yahabwaga n’Abafaransa. Gushyigikira Leta y’U Rwanda byayihaye umwanya wo gukomeza ubwicanyi bwibasiraga abasiviri b’Abatutsi no kunonosora umugambi wo kubatsemba.

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura