AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tariki 28 Mata 1994: Oxfam yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda

Yanditswe Apr, 28 2020 13:14 PM | 25,637 Views



Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 28  Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 28 Mata mu 1994.

1. Oxfam yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda

Tariki ya 28/4/1994, Umutegetsi w’Amerika Ushinzwe Afrika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, PrudenceBushnell yahamagaye Bagosora amubwira guhagarika ubwicanyi yari ayoboye hamwe na Leta y’abicanyi. Ibyo kwari uguta igihe kuko ubwicanyi bwakomeje, ndetse uwo munsi i Paris mu Bufaransa Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi yahaye ikiganiro abanyamakuru, komeza ibinyoma  bya Leta yari ahagarariye avuga ko nta bwicanyi buhari, ko imibare ivugwa irenga ibihumbi 100 ari ukubeshya. 

Bagosora yamenyesheje abasirikari bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi, kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwekumenyekana, ndetse banashake uko babwikuraho.

Nyamara tariki ya 28/4/1994, Ishyirahamwe OXFAM ryasohoye itangazo ryamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

2. Abatutsi biciwe ku musozi wa Kizenga, Rwamatamu no ku Kivu, Kibuye

Kizenga ni umusozi muremure uteyeho ishyamba ryinshi, mu 1994 Abatutsi ba mucyahoze ari Komine Rwamatamu (mu Mirenge ya Gihombo na Mahembe) bari bahaturiye bariyegeranyije bawuhungiraho. Kuwa 28/04/1994 nibwo igitero cyari kiyobowe na Obed Ruzindana n’interahamwe zo ku Mugonero, hamwe n’interahamwe za Yusufu zari zatabajwe na Ruzindana ndetse n’Intagorwa z’Abahutu zo ku Mugonero zazamutse uwo musozi zirabica kuko zari zifite imbunda na za gerenade. Ababashije kurokoka benshi bamanutse bagana ku Kivu cya Mugonero basanga amato bayahishe, nabo barishwe.

3. Abatutsi biciwe muri ISAR Songa, Huye

Interahamwe n’abahutu baturukaga Maraba na Kinyamakara batangiye kujya baza gutera bambutse Mwogo ariko bakaba bari bafitanye gahunda n’abahutu bamwe b’I Ruhashya na Rusatira. Abaturage bishyiraga hamwe hatitawe ku bwoko bakajya kubakumira ariko biba iby’ubusa kuko baje kuza ari benshi n’abasirikare n’imbunda. Abatutsi barahunze ari benshi bakambika ku musozi wa Rubaba n’uwa Sazange bategereza uko biza kugenda. Bucyeye bigeze nka saa tatu nibwo abicanyi bateye bahera Rwaniro na Kibika, abandi bazamuka Gashoba na Kiboga ariko basahura, batwika bakica n’Abatutsi basanze mu mayira. 

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rubaba barimo uwitwaga Rusagara Francois na George, Sinzi Tharcisse na mukuru we Butare Frederic bo kwa Gakwisi, Gatera n’abandi benshi biyemeje kujya guhangana n’abicanyi. Bigabanyijemo amatsinda abiri bamwe barimo uwitwaga Rushogoro Francois wahanganye n’abicanyi cyane baca I Kiboga abandi I Gashoba bamanuka bagana mu kibaya. Bageze kwa Rubayiza basangayo abarimo gusahura banatwika amazu, barabirukankana bageze hafi yo mu kibaya bahura n’abicanyi bari bamaze gutsindwa I Kiboga maze barisuganya bahindukirana abo basore b’Abatutsi barabarasa n’imbunda babasubiza I Rubaba. 

Mu gusubira inyuma bagendaga babona inzu z’abahutu zashyizweho ikimenyetso (urukoma, umugozi) kugira ngo batazisahura bakanazitwika. Kuri 24/04/1994 nibwo bamwe baciye I Songa berekeza Amayaga barara ahitwa mu Gatugunguru abanyamayaga babambuye inka zabo.

Abasirikare ba Leta hamwe n’abajandarume b’i Nyanza boherejwe na François-Xavier Birikunzira nibo bakusanyirije Abatutsi i Songa bababwira ngo nibanga kuhajya ibyo bika (inka) byabo barabirya. 

I Songa hiciwe abatutsi barenga ibihumbi mirongo ine (40,000). Abagera ku bihumbi 7,000 bari hejuru y’umusozi, ariko abana n’abagore bari hepfo y’uwo musozi ahitwa mu Munyinya wa Songa. Iyo ibitero byazaga buri saha, Sinzi Tharcisse yayoboraga abasore ku nkengero y’inkambi bakabirwanya bakabitsinda. Bazanaga n’imbunda ariko uko barasa amasasu abasore b’abatutsi aho kuyahunga bakaryama bakagendera hasi babasanga. Abicanyi bananiwe nibwo bagiye gusaba abajandarume I Nyanza. 

Igitero cyo ku wa 28/04/1994 ari nacyo cyabamaze, cyari kigizwe n’abajandarume benshi barenga 60, bafite imbunda zikomeye nka machine gun na za lance rochettes, baza bakoze umurongo utambitse, bamanuka bagota inkambi bakabateramo na za strims. Mbese baje nk’abaje kurwana n’ingabo zikomeye kuko mbere yuko baza bari barumvise ko abo batutsi basubijeyo ibitero byinshi by’abicanyi kandi baturutse ahantu henshi hatandukanye. 

Ku rundi ruhande hari abaturage benshi cyane bitwaje intwaro gakondo bakoze imirongo ihagaze. Kubera urusaku rwinshi rw’amasasu abantu batari bamenyere n’ urusaku rw’interahamwe zaturutse impande zose rwatumye benshi batabasha no guhunga kubera ubwoba, ku buryo bamwe baraswaga abandi batemagurwa n’interahamwe. Abandi bishwe umugenda biruka bagwirirana bakandagirana bakomeza inzira igana I Burundi. Abenshi babatsinze i Gakoma aho bita kwa Kantano, abandi bagoterwa aho bita mu i Ramba muri komini Muyanga barabararira babica mu gitondo. Abashoboye kwambuka i Burundi bagera ku 108. 

Abatutsi bakusanyirijwe i Songa bari baturutse imihanda yose bahunga: Gikongoro (Kinyamaka, Rukondo), Nyanza, Ruhashya, Rusatira, Ntyazo na Muyira.

Ubwicanyi bw’i Songa bwayobowe na Burugumesitiri NYAWENDA Esdron, afatanyije na NKUSI Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri. Aba bombi ubu ngubu bahungiye mu Bubiligi.

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce tumwe tw’Igihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini, no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshiingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage