AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Tariki 13 Gicurasi 1994, umunsi Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero

Yanditswe May, 13 2020 13:40 PM | 43,700 Views



1) Bisesero yabaye ubuhingiro bw’Abatutsi bicwaga

Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, yahurirwagaho na Komini ebyiri ari zo Gisovu na Gishyita, ikaba yariho ishyamba ryinshi ry’inzitane. Munsi y’imisozi hari hatuye abantu ndetse hari n’inzuri. Ubu Bisesero ikora ku Mirenge ine yo mu Karere ka Karongi ari yo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. 

Mu Bisesero ni agace kari gatuwemo n’Abatutsi benshi bivugwa ko bageraga ku 60.000, mu gihe cya Jenoside hakaba harabaye amateka yo kwirwanaho kw’Abatutsi mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje mu kwezi kwa Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo. Mu Bisesero hahungiye kandi hanicirwa Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abatutsi benshi bahahungiye kubera ko hari hatuye Abatutsi benshi kandi mu myaka ya 1959-1963 na nyuma yaho bashoboye kwirwanaho mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. 

Hahungiye Abatutsi bavuye mu duce dutandukanye mu makomini yari agize perefegitura za Kibuye, Mabanza, Rutsiro, Rwamatamu, Gisovu, Gishyita, Gitesi na Muko ya Gikongoro. Bari bizeye ko nibishyira hamwe bazarwanya ibitero byabagabwagaho bakabitsinda ku buryo ndetse bagejeje mu kwezi kwa Gicurasi 1994 nta nzu n’imwe abicanyi baratwika nta n’inka bararya. 

Ku itariki ya 7/4/1994 inkuru imaze kumenyekana ko Habyarimana yapfuye, mu duce tumwe twa Kibuye ndetse na Gikongoro Abatutsi baho batangiye kwicwa bahungira mu Bisesero. Ntibyatinze, Abasesero nabo byabaye ngombwa ko bava mu nzu zabo bahungira mu misozi ya Muyira na Gitwe. Abandi batutsi bahahungiraga ni ababaga bacitse ku icumu mu bindi bice baturutse za Mubuga kuri Kiliziya, Rwamatamu, Gitwa, Mu Mujyi wa Kibuye, Rutsiro, Kayove n’ahandi.

2) Abatutsi bahungiye mu Bisesero birwanyeho

Bahabaye igihe kinini bahangana n’ibitero by’abicanyi bakabitsimbura ndetse bakicamo abicanyi benshi bakanabambura imbunda n’ubwo batari bazi kuzikoresha ngo zibe zabafasha kwirwanaho. Amateka yabo mu butwari bwo kwirwanaho yarakomeje igihe kinini, barwana n’abicanyi bafite intwaro zitandukanye zirimo imbunda bo bakoresha inkoni, amabuye, amacumu n’imiheto.

Abatutsi baturukaga mu Gisovu na Rwankuba (Igice cya Bisesero cya ruguru) barwaniraga ku musozi wa Muyira abandi bagateranira ku musozi wa Gitwe (Igice cyo hepfo) bakaba ariho barwaniraga n’Ibitero by’abicanyi. Uburyo bakoreshaga bwari ukwiroha mu bitero by’abicanyi bakarwana nabo n’ubwo bagira abicwamo muri bo ariko nabo bakagira abo bica muri abo bicanyi kandi kenshi barabaneshaga abicanyi bagacika intege bagahunga cyane cyane ko babaga bambuwe n’intwaro zabo.

Ibitero by’Interahamwe bigitangira ku itariki 07 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bisesero bishyize hamwe bakamenya aho ibitero byaturukaga bakajya kubihagarika bakabibuza kwinjira mu Bisesero. Mu gitondo, iyo abicanyi bazaga, Abatutsi babaga bari mu mpinga z’imisozi bakabatera amabuye yamara gushira bakamanukira rimwe bose uruvunge babasanga kugira ngo batica abagore n’abana cyangwa bakabarira inka noneho bakarwana n’abicanyi kugeza babarushije imbaraga bagahunga. Abatutsi babaga bagiye kurushwa imbaraga n’Interahamwe basangaga bagenzi babo ku yindi misozi bakungikanya imbaraga kugira ngo barebe ko bazitsinda. 

Ibitero byaturukaga ahantu hatandukanye: muri Komini Gisovu, Rwamatamu bikazamuka kuri Ngoma, muri Komini Mubuga, ibindi bigaturuka muri Komine Gishyita. N’ubwo ibitero byabaga biturutse muri ibi bice, abicanyi babigize bo babaga baturutse mu makomini yose agize perefegitura ya Kibuye ndetse n’amwe mu makomini ya Gikongoro. Abatutsi barwanaga bari bayobowe na Birara Aminadabu, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega aba bakaba bareje kwicwa. Hari kandi abashoboye kurokoka barimo Karamaga Simeon, Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

Kubera iminsi yari ishize Abatutsi bo mu Bisesero bahanganye n’Interahamwe zarananiwe kubica kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kane kose, abayobozi barimo uwari Perefe wa Kibuye KAYISHEMA Clement n’abandi, bandikiye ibaruwa uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu witwaga Eduard KAREMERA wanavukaga ku Kibuye bamusaba ubufasha ngo bwo kwirukana Inkotanyi zari mu Bisesero (icyo gihe Abatutsi babise Inkotanyi ngo zinjiye mu Bisesero zirirwa zihungabanya umutekano w’Abaturage), nawe abemerera ko ubwo bufasha agiye kubushaka maze nawe abisaba uwari umukuru w’Ingabo muri Gisenyi na Kibuye Colonel Anatole NSENGIYUMVA barabitegura.

Kuva ku itariki ya 01/05/1994 kugeza ku ya 12/05/1994, nta bitero byongeye gusubira mu Bisesero, Abatutsi batangira kugira ngo hari agahenge, bamwe batangira gusubira mu mirimo isanzwe nk’ubuhinzi, ubworozi n’iyindi, naho abicanyi bari bagiye gutegura ibitero simusiga. Mu byumweru 2 abicanyi babimaze bategura uko bazarimbura Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

3) Ibitero simusiga byagabwe mu Bisesero tariki ya 13/5/1994

Kuwa gatanu tariki ya 13/05/1994 ni yo yabaye itariki ya mbere y’ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigizwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga umukuru w’Igihugu n’abandi basirikare, bahungaga urugamba, interahamwe zivuye mu bice bitandukanye n’abicanyi babimenyereye bavuye mu Bugarama muri Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Gikongoro. Abayobozi b’abicanyi bose bari bafite imbunda barimo Eliezer Niyitegeka, wari minisitiri, Clement Kayishema wari Perefe wa Kibuye, Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye, na murumuna we Joseph Mpambara, Charles Sikubwabo wari Burugumesitiri wa Komini Gishyita, Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, Ntakirutimana Gerard wayoboraga ibitaro bya Mugonero, John Yusuf Munyakazi wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama muri Cyangugu n’abandi. Aba bose bari baramenyereye kuyobora ibitero byamaze Abatutsi ahantu hatandukanye muri Kibuye na Cyangugu.

Kuri iyi tariki ya 13/5/1994 mu masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo ubwicanyi bwatangiye bugeza mu masaha ya saa kumi z’umugoroba. Haje amabisi (bus) ya ONATRACOM, za cammionnettes z’Abatutsi bari bishwe zasahuwe n’abicanyi, amakamyo ya COLAS yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa Kibuye-Gitarama n’izindi modoka ntoya harimo abayobozi, abasirikare barimo n’abari mu mutwe urinda umukuru w’igihugu, interahamwe nyinshi batangira kwica Abatutsi bo mu Bisesero aho bari bahungiye ku misozi ya Muyira na Gitwe, bari baramaze kunanirwa bikubitiraho n’uko ibitero byari bifite ingufu nyinshi ku buryo batashoboraga guhangana n’intwaro zikomeye byari byitwaje. 

Abicanyi bagabye gitero ku Batutsi, bavuza induru ngo « Tubatsembatsembe ».

Barashe Abatutsi, babateramo za gerenade n’abandi bicanyi bakoresha intwaro gakondo, imirambo myinshi y’abana, abagore, abasaza yuzura aho. Iki gitero cyaciye intege cyane Abasesero kandi kibicamo benshi, bivugwa ko uwo munsi hihwe Abatutsi barenga 30.000. Uwo munsi ubwicanyi bwahagaze ahagana mu masa kumi n’imwe n’igice, abicanyi bahurira ahitwa ku « Cyapa » hagati ya Komini Gishyita na Gisovu, bategura uko ubwicanyi bwagombaga gukomeza mu gitondo.

Aho ku cyapa, Eliezer NIYITEGEKA yafashe umwana w’umukobwa, amukuramo imyenda amufata ku ngufu imbere y’abandi bicanyi, ahita amujugunyira interahamwe ziramutema.

Abicanyi bongeye kugaruka ku itariki ya 14/05/1994 nabwo barica hasigara Abatutsi batarenga ibihumbi icumi (10,000). Ababashije kurokoka ubwo bwicanyi batangiye kubaho bihishahisha mu bihuru ndetse no kwirirwa birukanka mu misozi bahunga interahamwe zibarasa umugenda, abakomeretse abicanyi bakaza kubahiga n’imbwa.

4) Abari ku isonga y’abagize uruhare muri ubu bwicanyi

Abenshi mu bari ku isonga ry’ubwicanyi bwabereye mu Bisesero no mu bindi bice bimwe na bimwe bya Kibuye bahamijwe icyaha cya Jenoside, abandi baracyashakishwa:

- Karemera Edouard yakatiwe burundu n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda;

- Eliezer Niyitegeka, yakatiwe burundu n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda; Yaguye muri gereza; 

- Ntakirutimana Elizaphan, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cy’imyaka 10;

- Colonel Nsengiyuma Anatole, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

- Ntakirutimana Gerard, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cy’imyaka 25;

- Muhimana Mika, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cya burundu;

- Joseph Mpambara, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’Ubuholandi akatirwa igifungo cya burundu;

- Clement Kayishema, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cya burundu;

- Musema, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cya burundu;

- Obed Ruzindana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cy’imyaka 25;

- FURERE Abel, wari Burugumesitiri wa Komini Rwamatamu, arafunze;

- Munyakazi John Yusuf yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akatirwa igifungo cy’imyaka 25;

- Ndimbati Aloys, wari burugumesitiri wa Gisovu, yatorotse ubutabera ashakishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda;

- Sikubwabo Charles, wari burugumesitiri wa Gishyita, yatorotse ubutabera ashakishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

5. Abicanyi  bahunze ubutabera bagize uruhare muri genocide yakorerwe Abatutsi mu Bisesero:

- NYAKANA HABIMANA Joseph wari conseiller wa segiteri Twumba akekwa kuba Congo;

- NZIHONGA Elysée yari umwarimu  mu murenge wa Gitabura akekwa mu mashyamba ya Kongo;

- MUSABYIMANA Pierre ex FAR  wo muri segiteri Gisovu akekwa kuba ari mu mashyamba ya Kongo;

- NDAMAGE wari Secretaire wa Komini Gisovu,yarahunze ntiyagaruka;

- KAYIGEMA Alexis wari Umuyobozi was IGA ya Gisovu, aba mu Bufaransa;

- KAMILI mwene Mpamira wari umucuruzi ku Mubuga, yahungiye i Bugande;

- TWAGIRAYEZU Jean Baptiste, yakatiwe na Gacaca ubu ari hanze ;

- NGERAGEZE Dan, yari assistant bourgmestre wa Komini Gishyita;

- BUGINGO Joseph yigeze kuba burugumesitiri wa Komini Gisovu

- Padiri HITAYEZU Marcel wabaga kuri Paruwasi Gaturika ya Mubuga ;

- MUGAMBIRA Aphrodice wari umucuruzi ;

- BIZIMUNGU ex-FAR;

- KARIBANA Uziah yari assistant bourgmestre wa Komini Gishyita ; yahungiye hanze y’u Rwanda ;

- MUHIRWA Uzziel yari Konseye wa Segiteri Musenyi n’abandi.


Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira