Yanditswe May, 12 2020 10:08 AM | 29,457 Views
Kuva ubwicanyi bwatangira gukomera muri Komini ya Nyamabuye kuva tariki ya 23/04/1994, abatutsi batangiye guhungira ku rusengero rwa ADEPR Nyabisindu, ruherereye mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Kuri urwo rusengero, hahungiye Abatutsi ariko hari hakambitse n’impunzi bakunze kwita iza Kivuye na Nyacyonga zari zarahahungiye zituruka muri amwe mu makomini ya Perefegitura ya Byumba yaberegamo intambara, harimo Komini Kivuye, ari naho iryo zina ryitirirwaga impunzi rikomoka.
I Nyabisindu, impunzi zabaye nyinshi ku buryo zari zuzuye mu mashuri abanza y’iryo Torero. Abayobozi ba ADEPR bavanguye izo mpunzi bagendeye ku bwoko, Pasiteri SAGAHUTU n’undi mugore bicaye imbere y’urusengero, umwe ashinzwe kubarura abahutu undi ashinzwe kubarura abatutsi. Izo mpunzi z’abahutu zavuye i Kivuye na Nyacyonga ndetse n’impunzi zindi zari zaraturutse i Kigali, bazijyanye ukwazo ahantu heza, ndetse zikareba nabi Abatutsi bahahungiye.
Muri izo mpunzi z’Abatutsi hari izaturutse mu bice bitandukanye bya Gitarama, hari n’izaturutse Kibilira. Impunzi z’abahutu zari aho zagiraga uruhare mu kuzana ibitero byazaga kwica Abatutsi buhoro buhoro, kugeza ku munsi wa nyuma babarimbura bose. Hakozwe ibikorwa bibi byo gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse bagahamagara abana bato ngo baze kureba uko ibyo bikorwa bigenda, bamwe muri abo bana bagahatirwa nabo gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Mbere y’uko abatutsi bicirwa kuri ADPER, haje perefe wa Gitarama Major UKURIKIYEYEZU, superefe MISAGO RUTEGESHA Antoine akaba yari na Visi Perezida wa mbere ku rwego rw’igihugu w’Ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu ryitwaga CDR, bari kumwe na Pasteur wa ADEPR NYANDWI Enoki, bavuga ko izo mpunzi z’Abatutsi zigomba kujya ahitwa mu Misizi kuko niho bateganyaga kujya kuzicira kure y’umuhanda, hitaruye umujyi. Bashoreye izo mpunzi, abicanyi baziherekeje n’intwaro za gakondo ziganjemo amashoka, imodoka imwe ibajya imbere, indi inyuma bagenda kaburimbo yose berekeza mu mujyi wa Gitarama. Umuhanda wose bagendaga bicamo bamwe bakabajugunya mu miferege y’umuhanda itwara amazi y’imvura (conduits).
Impunzi zageze mu mujyi wa Gitarama ku isoko, zirivumbagatanya, zanga kujya mu Misizi, ahubwo zirwana zerekeza i Kabgayi ku ngufu. Bamwe bicirwa aho ariko abandi babasha kugera i Kabgayi. Izo nizo mpunzi za mbere zashyizwe ahitwa muri CND i Kabgayi. Kubera ko aho ngaho kuri CND naho hari ubuzima bubi ndetse n’ibitero bigenda biza kwica abatutsi, impunzi zimwe zafashe icyemezo cyo gusubira kuri ADEPR i Nyabisindu zihishe.
Nibwo rero tariki ya 12/5/1994 haje interahamwe zisize ingwa n’amarangi zambaye amashara, zifite intwaro, ibyuma, amashoka, imihoro, ubuhiri burimo imisumari, zirara mu Batutsi bari aho zirabica. Kuri uwo munsi nko mu masaha ya saa munani haje abanyururu bajya kujugunya iyo mirambo mu myobo, bagendaga bayikurura hasi ndetse hari na benshi batashizemo umwuka, bamwe bagenda basaba imbabazi, abasenga, abataka,...
Mu kwica Abatutsi bari kuri ADEPR babanje gusiga abagore n’abakobwa, kugira ngo babanze babasambanye ku gahato. Muri ibyo bikorwa byo kubahohotera hakoreshejwe ibikoresho binyuranye byo kubababaza, birimo amacupa, ibiti basongoye ndetse n’imyanana y’insina.
Kuri ADEPR Nyabisindu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguyemo abaguye aho kuri ADEPR babashije kuboneka bagera ku 121.
Mu bavugwa ko bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri ADEPR Nyabisindu twavuga:
Perefe Major Jean Damascene UKURIKIYEYEZU;
Superefe MISAGO-RUTEGESHA Antoine;
Pasitoro NSANZURWIMO Joseph, wari umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu (aba mu Bubiligi);
Pasitoro NYANDWI Enock;
Pasitiro GATERE Simon Pierre;
UPFUYISONI Marie Goretti (aba baba mu Bubirigi);
Pasitoro SAGAHUTU Jean wayoboraga paruwasi Nyabisindu (aba muri Zambiya);
Pasitoro MUNYEBOYI Amon (nawe aba muri Zambiya);
Pasitoro KAGURANO Gerald;
Pasitoro GAKWERERE Cyprien (aba baba i Bugande);
Pasitoro UTAZIRUBANDA Leon (aba muri Tanzania);
Pasitoro NKUBITO Noel;
NZIGIRA wari umukozi wa perefegitura ya Gitarama;
Andre bitaga Ruhurwinda;
Konseye NIYIREMA Theodomire;
RWAJEKARE, Tito n’abandi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’abanyarwanda bo mu nzego zose harimo n’abanyamadini. Bamwe muribo bakurikiranywe mu nkiko barakatirwa, abandi baracyaburana, harimo Pasitoro Jean UWINKINDI wo muri ADEPR woherejwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda kuza kuburanira mu Rwanda. Mu mwaka wa 2016, ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwasabye imbabazi kubera uruhare rwa bamwe mu bayoboke baryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’uwari umuvugizi wabo wahungiye mu gihugu cy’Ububiligi, Pasitoro Joseph NSANZURWIMO, unakomeje ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr BIZIMANA Jean Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru