AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

AMAFOTO: Tanzania n’u Rwanda byiyemeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye

Yanditswe Aug, 02 2021 17:02 PM | 67,193 Views



Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, byiyemeje kurushaho kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibyo bikaba ari nabyo byaranze ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi 2, Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania SAMIA Suluhu Hassan agirira mu Rwanda.

Ahagana saa tatu za mu gitondo nibwo umukuru w’igihugu cya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze ku kibuga mpuzamanga cy’indege cya Kigali, aho yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta mbere yo kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, saa tanu z’amanywa Perezida Samia Suluhu Hassan yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame muri Village Urugwiro, aharirimbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi mbere y’uko abo banyacyubahiro bagirana ibiganiro mu muhezo ibizwi nka tête-à-tête.

Nyuma y’ibyo biganiro, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yashimangiye ubuvandimwe bw’ibihugu byombi, ndetse yongera kwihanganisha u Rwanda kubera umutingito uherutse kwibasira Akarere ka Rubavu muri Gicurasi uyu mwaka, ariko anashima u Rwanda narwo rwabaye hafi ya Tanzania mu byago icyo gihugu cyagize byo kubura uwari umukuru w’igihugu Nyakwigendera Dr. Pombe Joseph Magufuli witabye Imana muri Werurwe uyu mwaka.

Ati “Reka nongere nshimire inshuti yanjye Nyakubahwa Kagame wantumiye ngo nze gusura u Rwanda, ni ishema rikomeye kuri twe. Ibi biratwereka ko Tanzania iri hafi y’u Rwanda kandi n’u Rwanda rukaba ruri hafi ya Tanzania. Na none ndifuza ko mu izina rya guverinoma n’AbanyaTanzania bose mbagezeho ubutumwa bwo kubihanganisha Nyakubahwa Perezida, guverinoma n’Abanyarwanda bose kubera akaga k’umutingito mwahuye nawo mu kwezi kwa gatanu wangize ingaruka zidakomeye.”

“Ni nako kandi nshaka kugushimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda bose uburyo mwabanye natwe umunsi ku wundi mu gihe igihugu cyacu cyari mu bihe bigoye byo kubura umuyobozi wacu, Dr. John Magufuli wari Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania. Turabashimiye ku bwo kudutera ingabo mu bitugu no kudufata mu mugongo.” 

Agaruka ku biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko nubwo umubano w’ibihugu byombi ari nta makemwa, hari inzego zimwe na zimwe zikwiye kongerwamo ingufu.

Ati "Ku rwego rwo hejuru ibiganiro byacu byibanze cyane cyane ku guteza imbere imikoranire mu bucuruzi hagati yacu. Nk'uko mubizi mu Isi ya none imibanire y’ibihugu ishingiye ahanini ku bucuruzi bityo natwe biradusaba kugendera muri uwo mujyo tunakorana no mu rwego rwa politiki haba ku rwego rw’akarere kacu ka Afurika y’Iburasibuba ndetse n’ahandi. Ariko igikuru twumvikanyeho ni uguteza imbere ubufatanye kurushaho kuko Tanzania n’u Rwanda turi mu bucuruzi, turi mu ishoramari kandi dufitanye n’umubano mwiza ariko nanone haracyari amahirwe menshi twabyaza umusaruro kugirango ubucuruzi n’ishoramari bitere imbere ku mpande zombi." 

Perezida Paul Kagame nawe avuga ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, atari uwa none kuko ufite imizi mu mateka.

Ati “U Rwanda na Tanzania dusangiye ibirenze umupaka uduhuza. Imibanire yacu y’amateka n’icyerekezo kimwe kiganisha ku burumbuke bw’abaturage bacu niyo yakomeje kuba ishingiro ry’ubutwererane bwacu. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu ba Tanzania haba mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi mu rwego rwo kwihutisha ibihugu byacu n’akarere kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya COVID19.”

“Imbogamizi akarere kacu gahura nazo zacyemuka gusa binyuze mu bufatanye buhamye, no mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu mikoranire ifitiye akamaro impande zombi.”  

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, Perezida Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, azasura kandi agace kahariwe inganda i Masoro n’ahandi.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama