Yanditswe Oct, 21 2021 16:31 PM | 96,996 Views
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryo kwigisha hakoreshejwe iyakure mu mashuri yisumbuye n'amakuru yose yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro. Ni gahunda ije gufasha abanyeshuri kwiga banakora bidasabye ko bahura na mwarimu.
Iri koranabuhanga ryifashisha amajwi n'amashusho, umunyeshuri wiga amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro n'isomo ryose azajya ayohererezwa na mwarimu, aryige bidasabye ko ajya mu ishuri kandi ashobora no kurikurikira ari mu kazi kagendanye n'ibyo yiga rikanamuyobora mu kunoza umurimo.
Bamwe mu banyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu mashuri makuru n'ayisumbuye basanga iri koranabuhanga rije ari igisubizo.
Umuryango Mastercard Foundation wateye inkunga ishyirwaho ry’iri koranabuhanga. Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko icyorezo cya Covid19 cyatanze isomo rikomeye, kuko abanyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro batashoboye gukomeza kwiga nk’abamasomo rusange, kuko bo hari ibyo basabwaga gushyira mu bikorwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga, ubumenyingiro n'ikoranabuhanga Irere Claudette, avuga ko iri koranabuhanga rije gukemura bene ibi bibazo.
Yagize ati "Niba umunyeshuri yiga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi adashoboye kujya ku ishuri kubyigirayo afata ayo masomo agatangira kumufasha ibyo abonamo akabikora ari mu rugo. Hari amasomo yandi twagiye tubona harimo nko gutunganya amata, uramutse ubyikoresheje hanyuma igihe cyo kubazwa cyagera ugatsinda ibizamini ukabona impamyabushobozi yawe nta kibazo ibi ni nabyo twifuza muri TVET. Ni gute wakwigira ku murimo, uko wakwiga ukora aho kugira ngo ujye mu ishuri umaremo amasaha ahubwo ukamara umwanya wiga uri no ku murimo."
Ku ikubitiro iri koranabuhanga rigiye gutangirana n'amasomo 20 y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu bigo 16 by'amashuri yisumbuye y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru (IPRCs) yose 8 yigisha aya masomo hirya no hino mu gihugu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru