AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

TRANSFORM AFRICA – HARIGWA UKO IKORANABUHANGA RYARUSHAHO GUTEZA IMBERE AFURIKA

Yanditswe May, 14 2019 13:38 PM | 5,076 Views



I Kigali hatangiye inama nyafurika ku ikoranabuhanga izwi ku izina rya Transform Africa, kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Gicurasi 2019.

Atangiza ihuriro ku bukungu muri iyi nama, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yagaraje ko kuba umugabane wa Africa ufite umubare munini w'urubyiruko, ari amahirwe ku iterambere ry'urwego rw'ikoranabuhanga n'ubukungu bw'umugabane muri rusange.


Minisitiri w'Intebe yagaragaje mu myaka 10 ishize, urubyiruko rwa Africa rumaze kwiyongeraho miliyoni 140, kandi ko mbere y'umwaka wa 2030 Afurika izaba ifite miliyari y'urubyiruko ruri munsi y'imyaka 25.

Yavuze ko ikoranabuhanga ari igisubizo ku kibazo cy'ubushomeri n'ubukungu, asaba abitabiriye iyi nama gutanga ibitekerezo ku buryo ikoranabuhanga muri Africa ryarusha gutera imbere.


Ihuriro ku bukungu ribera mu nama ya Transform Africa ni ryo ribimburiye ayandi mahuriro azakurikiraho, harimo ihuriro ry'abayobozi n'iry'abagore.

Ibiganiro bibera muri iyi nama ya Transform Africa ibaye ku nshuro ya 5, biribanda ku iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ku mugabane wa Africa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize