Yanditswe Sep, 04 2021 10:23 AM | 63,202 Views
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa
n’akarengane, Transparency International Rwanda wagaragaje ko byibura 20% y’abapiganira
amasoko ya leta mu rwego rw’ibikorwa remezo bahura na ruswa, ibi ngo bikaba bifite
ingaruka zikomeye ku bukungu n’iterambere ry’igihugu.
Ikibazo cya ruswa mu masoko ya Leta yo mu rwego rw’ibikorwa remezo, cyagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango hagati y’ukwezi kwa Gatatu n'ukwa Gatandatu uyu mwaka.
Ubu bushakashatsi bwise “ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya leta mu rwego rw’ibikorwa remezo”, bugaragaza ko n’ubwo 79% y’abapiganirwa ayo masoko bavuga ko nta bibazo bya ruswa bahura nabyo, hari abandi 20% bemeza ko bahuye nayo aho 14% muri bo basiyabwe naho 6% bakisabira kuyitanga.
Icyakora haba mu bayisabwe n’abisabiye kuyitanga, 18% nibo byarangiye bayitanze naho 82% ntibayitanga.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appolinaire avuga ko intandaro ya byose ari abayobozi b’inzego bivanga mu mitangire y’amasoko kubera inyungu zabo bwite.
Abapiganira amasoko bavuga ko akenshi batanga ruswa kugirango bahabwe isoko cyangwa bishyurirwe imirimo bakoze, ndetse hakaba n’abayitanga mu rwego rwo kwitura uwabahaye isoko.
Abenshi muri bo ni abatanga agatubutse kuko nka 29.5% bavuga ko batanze ruswa iri hagati ya 15% na 20% y’agaciro k’isoko, 28% batanga hagati ya 10% na 14%, 23% batanze munsi ya 5% mu gihe 19.5% batanze hagati ya 5% na 9%.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Yankurije Odette avuga ko ibyagaragajwe muri ubu bushakashatsi ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na ruswa.
Raporo ya 2020 y'ikigo cy'igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, RPPA, nayo yerekana ko hari amasezerano y'amasoko agera kuri 113 yatinze gusinywa nta mpamvu zumvikana, hakaba kandi n'andi masoko 148 yarangiye ariko nyuma akagaragaza inenge zikomeye.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru