AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

TI-Rwanda yavuze ko 75% by'abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi

Yanditswe Sep, 28 2022 16:31 PM | 122,710 Views



Umuryango urwanya ruswa n'akarengane,Transparency International Rwanda watangaje ubushakashatsi ku kibazo cya ruswa mu nzego zitandukanye mu gihugu, uvuga ko hejuru ya 75% by'abagore bahura na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi na ho 25% by'abagabo na bo bagahura na yo mu kazi.

Uyu muryango uvuga kandi ko kudatanga amakuru ku gihe ndetse no gutinya gutanga ibirego bya ruswa ishingiye ku gitsina, ari  bimwe mu biri  ku isonga bituma iyi ruswa ikomeza kugaragara muri izi nzego.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu nzego zitandukanye z’aba iza leta, iz’abikorera ndetse n’izindi, hagamijwe kureba uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu kazi ndetse n’icyakorwa ngo iyi ruswa ikumirwe.

Ikindi ni uko 79.70% bazi iyi ruswa naho 20.30% bakaba nta makuru bayifiteho.

Byagaragaye kandi ko ruswa mu nzego z’abikorera iri hejuru ugereranyije n’izindi nzego aho by’umwihariko muri uru rwego iri kuri 57.20%, ahandi iyi ruswa yiganje harimo mu mashuri makuru na za kaminuza aho iri kurugero rwa 42.60%, mu nzego za leta ikaba iri kuri 37.20% naho mu mashuri yisumbuye ikaba iri kuri 36.10%.

Umuyobozi w’umuryango transparency international ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee agaruka kuri zimwe mu mpamvu zigituma iyi ruswa yiganza.

Yagize ati "Imbaraga nke nazo zirahari mu buryo ndetse bunagaragara kuko hari igihe haba hari n’ibimeyetso ariko ugasanga ko koko uwo muntu afite iyo mikorere ariko ukabona nta ngaruka bimugizeho, icya kabiri ni uko usanga nta bimenyetso bifatika kuko usanga aba bantu basaba iyi ruswa ishingiye ku gitsina bagira amayeri menshi, aragutoteza ukabona akwandikiye nk’akamesage ngo hanyuma se? Ibyo ntiwabijyana muri RIB, ariko ubibwiwe we aba azi impamvu gusa icyo si ikimenyetso, ikindi tutagomba kwirengagiza ni uko hari naba nyirubwite abo bagore n’abakobwa baba bashaka gutanga iyo ruswa, iyo rero uwo nawe abishaka urumva ko atazabivuga."

Izindi mpamvu zihariye zagarutsweho zituma iyi ruswa ikigaragara muri izi nzego harimo ubwoba bwo gutakaza akazi ndetse n'ubwoba bw’ingaruka byateza ayo makuru amenyekanye aho biri ku kigero cya 33.70%, izindi mpamvu ziri ku isonga harimo kubura ibimenyetso bifatika biri ku kigero cya 27.40%, gutinya ko nta cyahinduka biri kuri 20.20% naho 12.60% ni abatamenya aho bageza ikirego cyabo."

Umuyobozi w'urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose agaruka ku ngamba zikwiriye gushyirwamo imbaraga mu gukumira iyi ruswa yagize ati ""Icya mbere tugomba kumvikanaho ni uko iyi ruswa ishingiye ku gitsina n’izindi zose, abayisaba bazakomeza bayisabe mu gihe abayitanga bakomeza kuyitanga. Icya mbere tugomba gukora ni ukubaka ubushobozi muri uwo uyitanga kugira ngo areke kuyitanga abe yashobora guhagarara yange, icya kabiri ni uko inzego zikora ubugenzuzi zigomba gushyiramo imbaraga natwe turimo, kugira ngo ibibazo bitugeraho bireke guhera hasi ngo habure ibimenyetso ahubwo dukurikirane muri icyo kigo. Ingamba zihari zo gukumira iyo ruswa, icya gatatu ni ugushisikariza abayikorerwa bose ngo batinyuke batange amakuru, nibadatanga amakuru bagategereza ubushakashatsi buza buri myaka 5 tuzasanga nanone nyuma y’iyo myaka ntacyahindutse.

Iyi raporo kandi igaragaza ko 39.3% bahuye n’iri hohoterwa bahitamo kubiceceka, 20% babiganiriza bagenzi babo bakorana, 15% bakabibwira imiryango yabo, 15% bakabibwira ubuyobozi bw’aho bakorera naho 9.6% batanga ibirego ku nzego zibishinzwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira