TI Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n'ubwiyongere bwa ruswa mu rwego rw'abikorera

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

TI Rwanda yatangaje ko itewe impungenge n'ubwiyongere bwa ruswa mu rwego rw'abikorera

Yanditswe Dec, 14 2021 14:04 PM | 57,042 Views



Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International ishami ry'u Rwanda watangaje ko utewe impungenge n'ubwiyongere bwa ruswa mu rwego rw'abikorera, ukaba ugaragaza ko mu myaka 3 ishize ruswa mu rwego rw'abikorera imaze kwikuba inshuro 3.

Ubushakashatsi bw'uyu muryango bw'umwaka wa 2021, bwerekanye ko muri urwo rwego ubu ruswa igeze ku 9.8% ivuye kuri 4.2% muri 2019 na 7% umwaka ushize wa 2020.

Uvuga ko kubona akazi mu bikorera ari byo biza ku isonga muri serivisi zamunzwe na ruswa kurusha izindi, aho hafi 70% y'abatanga ruswa muri uru rwego ari abashaka akazi.

Serivisi iza ku mwanya wa kabiri mu zamunzwe na ruswa n'ijyanye n'ibyangombwa byo kubaka, kuko muri 4% batanga ruswa mu nzego z'ibanze abagera kuri 61% ari abakeneye ibyangombwa byo kubaka.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko mu matora y'inzego z'ibanze aheruka abaturage bakuyeho icyizere abayobozi bamunzwe na ruswa ntibongera kubatora, bityo ko muri iyi manda nshya hari icyizere ko mu nzego z'ibanze ruswa izakomeza kugabanuka.

Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi kandi naryo ngo ni igisubizo kirambye, kugira ngo hazibwe ibyuho bya ruswa.

Muri rusange urwego rw'abikorera nirwo ruza ku mwanya wa mbere mu zamunzwe na ruswa ku gipimo cya 9.8%, ishami rya Polisi y'igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigakurikiraho na 7.6%, mu gihe ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge kiza ku mwanya wa gatatu na ruswa iri ku gipimo cya 4.4%.

Hagati aho ariko hari n'inzego zishimirwa intambwe zateye mu kugabanya ruswa muri serivisi zazo, ku isonga hakaba urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB aho mu myaka 3 ishize ruswa muri serivisi za RIB yagabanutseho hafi 6%, iva kuri 7.1% muri 2019 igera kuri 1.2% muri uyu mwaka wa 2021.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame