Yanditswe Nov, 17 2023 19:39 PM | 138,928 Views
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International Rwanda uravuga ko uhangayikishijwe n'amanyanga akorwa mu gihe cyo kugurisha imitungo muri cyamunara.
Bazayire Jannifer, umugore uvuga ko yahoze atubura imbuto y'ibigori mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yaganye Banki ikamuguriza miliyoni 20 Frw kugi rango arusheho kwagura ibikorwa bye, maze atanga inzu ze ho ingwate.
Avuga ko zakodeshwaga ibihumbi 500 ku kwezi, gusa ngo ibintu byaje guhindura isura ubwo yahombaga.
Ubu uyu mubyeyi yavuye i Rwamagana ari mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Ndera aho acumbikiwe n'abagiraneza.
Gutakaza imitungo ye byatumye atatana n'abana be 10 ndetse bimuviramo n'indwara z'itandukanye.
Iki kibazo kigaragara mu kugurisha imitungo muri cyamunara kiri mu byaganiriweho n'inzego zitandukanye, bamwe mu bakozi b'amabanki n'abahesha b'inkiko baratungwa agatoki mu gutesha agaciro imitungo muri cyamunara.
Umuryango urwanya ruswa n'akarengane,Transparency International Rwanda watumiye inzego zitandukanye kugira ngo harebwe icyakorwa mu guhagarika ubukana bw'iki kibazo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'uyu muryango, Apollinaire Mupiganyi avuga ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye.
Uyu muryango uvuga ko muri uyu mwaka wa 2023 wakiriye ibibazo bishingiye kuri cyamunara 3,770 byaturutse mu baturage 3,740.
Muri aba kandi, 49% ni abagore naho 51% ni abagabo kandi bose bagahurira kuri iki kibazo bita akarengane kavugwa mu mu kugurisha imitungo mu cyamunara.
Ibibazo abaturage bagaragarije Transparency International Rwanda byarasesenguwe hatangwa ubujyanama mu buryo bukwiye bituma umubare w’ibibazo 3,632 bingana na 96% by’ibyo bakiriye bikemuka mu gihe ibibazo 138 bingana na 4% aribyo bikirimo gukurikiranwa kuko byoherejwe mu nzego zibishinzwe kugirango hazabeho cyamunara iciye mu mucyo.
Kwizera John Patrick
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru