AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Symbion yiyemeje gutanga Megawatt 56 z'amashanyarazi ziva mu Kivu

Yanditswe Mar, 31 2019 11:40 AM | 1,968 Views



Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ishoramari rya miliyoni 185 z'Amadorali ya Amerika na Kompanyi ikora ibijyanye no guteza imbere ingufu ''Symbion Power Lake Kivu LTD'', rikazatanga ingufu z'amashanyarazi  zituruka kuri Gaz Methan zingana na Megawatt 56, mu kiciro cya mbere.

Iyi kompanyi niyo isanzwe itunganya ingufu za Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu. Umuyoboozi wa Symbion Power, Lord Irvine Laidlaw, avuga ko yahisemo kuzana ishoramari rye mu Rwanda bitewe n'uko u Rwanda ari igihugu kitarangwamo ruswa kandi kikaba kigendera ku murongo uhamye.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb Claver Gatete, avuga ko iri ari ishoramari rikomeye rigiye gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugeza  amashanyarazi ku baturage 100%.

Minisitiri Amb Gatete, agira ati:

''Mu cyiciro cya mbere arashyiraho megawatt 56, mu cya kabiri ariko mu cyiciro cya kabiri arashyiraho megawatt 50, urumvako ari ishoramari rikomeye cyane kugira ngo noneho twese tubone wa muriro twifuzaga udufashe mu nganda zacu, udufashe mu bikorwa by'iterambere, ufashe n'ubukungu bwacu gukomeza kuzamuka. Intego Abanyarwanda bose barayizi bazi ko mu myaka 5.5 iri imbere kugeza mu 2024 tuzaba tugeze ku 100%, ubu rero ibi birabaha icyizere ko mu by'ukuri ibyo igihugu cyabemereye kizabigeraho kuko abashoramari barahari uyu nguyu ni intangarugero ariko dufite andi mashanyarazi dutegereje.''

Kuri ubu u Rwanda rumaze kugera kuri  ku ngufu z'amashanyarazi zingana na Megawatt 221, bikaba biteganyijwe ko mu myaka 5 n'igice iri imbere hazaba habonetse umuriro w'izindi Megawatt zirenga 300. Ibi bitanga icyizere ko bizatuma intego Leta y'u Rwanda yihaye y' uko bizageza mu mwaka wa 2024 rufite Megawatt 556, aho ruzaba rugeze ku ntego yarwo yo kugira amashanyarizi no kuyageza ku baturage 100%. Uyu mushoramari Lord Irvine Laidlaw avuga ko mu cyiciro cya mbere cy'umushinga azashyiraho Megawatt 56, naho mu cyiciro cya kabiri akazongeraho Megawatt 50 z'amashanyarazi.


Inkuru ya Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira