Yanditswe Dec, 08 2021 18:40 PM | 65,195 Views
Igihugu cya
Suede cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 na miliyoni 900 z'amafaranga y'u
Rwanda, azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n'ikibazo cy'ihindagurika y'ibihe mu
Ntara y'i Burasirazuba.
Aya masezerano y'inkunga yasinywe hagati y'igihugu cya Suede cyari gihagarariwe na ambasaderi w'icyo gihugu mu Rwanda, Johanna Teague na Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw'u Rwanda.
Ibi bikorwa birimo ibyanya 35 bibungabunzwe, gutera ibiti ku bilometero 400 by'inkengero z'imihanda, ibilometero 400 ku butaka no ku nkengero z'inzuzi n'ibiyaga, na hegitari ibihumbi 8 by'imirima y'abaturage hazaterwamo ibiti bivangwa n'imyaka.
Ikigamijwe ni ugushaka igisubizo kirambye cyo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere imikorere ishingiye ku kurengera ibidukikije.
Ni imikorere igamije gushyira hamwe nk'inzego zinyuranye zirimo iz'ibanze, leta, Kaminuza, abikorera n'abandi
Dr. Uzziel Ndagijimana asanga ibi bikorwa bizagira uruhare rufatika mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye, yo kuba igihugu cyahanganye n'imindagurikire y'ibihe bitarenze 2050.
Yagize ati "Uyu mushinga uje kudushyigikira muri gahnunda zacu zo kurengera ibidukikije no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, akaba ari gahunda y'ingenzi ikubiye muri gahunda y'igihugu y'imyaka 7 aho dushyira imbere urusobe rw'ibinyabuzima, kwita ku byanya muri rusange. Ni muri gahunda y'icyerekezo cya 2050 yo kuba igihugu cyagabanyije ubumara cy'umwuka wa Carbon kandi cyihanganira ihindagurika ry'ikirere."
U Rwanda rukeneye Miliyari 11 z'amadorali kugira ngo rugabanye ihumana ry'ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru