Yanditswe Oct, 12 2021 17:28 PM | 82,481 Views
Sosiyete
y’ubucuruzi ya United Arab Emirates Royal Group yatangije ishami ryayo i
Kigali ryiswe Royal Club UAE-Rwanda, rikaba ari irya mbere rigiye gukorera ku
mugabane wa Afurika, ikazasohora imari
mu kubaka amacumbi, ubuvuzi, n’ibindi.
Iki kigo cya Royal Club UAE- Rwanda gifite intego yo kuba igicumbi cy’ibikorwa by’ubucuruzi mu karere, ndetse kigafasha u Rwanda kugera ku ntego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Royal Club UAE-Rwanda iteganya kuzubaka icyiswe ‘Umudugudu w’Umurage’ (Heritage village) muri Kigali, ugamije kwereka no gusobanurira abanyarwanda n’abarusura ibijyanye n’umuco w’ibihugu byiyunze by’Abarabu.
Umuyobozi w’iyi sosiyete y’ubucuruzi ya Royal Club UAE-Rwanda, Robert Bigirimana avuga ko umutekano w’u Rwanda ari wo watumye aba bashoramari bagira icyizere cyo gushyira icyicaro cyayo mu Rwanda.
Yagize ati “Hari ibihugu byinshi bishakisha kuba abafatanyabikorwa ba Royal Club, ariko bakurikiye cyane cyane umutekano, aho bashobora kumva ko ubutunzi buri mu mutekano ni cyo gituma bahisemo u Rwanda, twaje guhura nabo batugirira icyizere dukorana amasezerano.”
Igikomangoma cya Dubai, Sheikh Hamdan Bin Mohammad Bin Ahmed Al-Maktoum yavuze ko bahisemo u Rwanda kugira ngo rube ihuriro ry’ishoramari mu karere ruherereyemo no hanze yako.
Ati “Mukwiye kutubonamo amahirwe akomeye nk’ubu turi mu itangira ry’uru rubuga, uru ni urubuga rw’ubucuruzi ruzahuza ibihugu bituranye n’u Rwanda, rukazana abacuruzi n’abashoramari bakaza mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwandaa.”
Yasabye abantu kugira icyizere n’icyerekezo cy’ahazaza.
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
1 hour
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
4 hours
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru