AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Sobanukirwa indwara y’agahinda ikunze kwibasira abagore nyuma yo kubyara

Yanditswe Jul, 21 2022 09:09 AM | 47,436 Views




Inzobere mu by'ubuzima zivuga ko umubyeyi utwite agomba kwitabwaho kugira ngo bimurinde indwara y'agahinda ishobora kumufata mbere cyangwa nyuma yo kubyara.

Ni mu gihe iyi ndwara y'agahinda ababyeyi bakunze kugira nyuma yo kubyara 'post partum depression' mu ndimi z'amahanga, ituruka ku mpamvu zitandukanye, zirimo kugira uburibwe bukabije mu gihe abyara, kubyara umwana utagejeje igihe, amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Niyonizera Dorcas ni umwe muri abo babyeyi bagize icyo kibazo, yadusangije ku rugendo rwe nyuma yo kubyara umwana we igihe kitaragera.Yagize ati’’Bankoreye cesarienne afite ibyumweru 22, avukana amagarama 800 byari ibintu bigoye… nawe fata umwana w'amagarama 800 kukumvisha ko azakura akaba umwana nk'abandi numvaga ari ibintu bidashoboka.Abaganga nibo bakunda kumbwira ngo nsigaye nseka, kuko muri icyo gihe ntago nasekaga ariko ubu amaze gukura, ni umukobwa ufatika.’’

Inzobere mu by'ubuvuzi Dr Karegeya Adolphe avuga ko iki kibazo kitagaragara gusa nyuma yo kubyara ko gishobora no kugaragara igihe umubyeyi atwite.

Ati "Ni indwara ikunze kubaho ku babyeyi bikaba byaragiye bituruka wenda kuri experience yagize cyangwa se ku bibazo baba baragiye bagira mu gihe batwite, kuko byagiye bigaragara ko n'abatwite bashobora kuyigira, atari ukuvuga gusa ko ari nyuma yo kubyara. akaba atishimiye kubyara ariko ugasanga byaraturutse mu rugendo rwe agitwite kubera impinduka nyinshi zishoobora kubaho cyangwa se kubera impamvu zishobora kubitera ziturutse kuri environment arimo haba abaturanyi, umuryango icyo gihe bishobora kumugiraho ingaruka nyuma yo kubyara. Ndetse na cya gihe ari kubyara uburibwe agira bushobora kubitera.’’

Iyi nzobere mu kwita ku buzima bw'ababyeyi ikomeza ivuga ko ibi bibazo iyo bidakurikiranwe bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku buzima bw'umwana.

Ati "Bishobora kumugiraho ingaruka kuko umwana iyo ari munda ya mama we n’ubundi arishima,arakina n'ibindi byose, ni ukuvuga ngo ibyishimo cyangwa se igihe umubyeyi agize agahinda umwana na we bimugeraho. na nyuma yo kubyara ugasanga atitaye ku mwana kuko ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza iyi ndwara bityo bikaba byatera ingaruka kuko usanga atagaburira umwana neza, ntamwonse neza, ibyo bifite ingaruka kuko umwana utariye neza ashobora kugira ibibazo bya malnutrition kandi umwana ufite malnutrition no mu bwonko bwe, n'imikurire ye iba ifite ingaruka nyinshi zikomeye.’’

Mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagore 23% ishobora kubafata batwite, 42% bakayigira nyuma yo kubyara ndetse na hejuru ya 30% bakaba bayigira mu gihe bari kubyara bitewe n'uburibwe bagize.

NTETE Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira