AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Shisha Kibondo yatumye igwingira ry’abana rigabanukaho 12.8%- Dr Anita Asiimwe

Yanditswe Nov, 16 2020 19:46 PM | 176,414 Views



Bamwe mu babyeyi bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bavuga ko gahunda ya shisha Kibondo yatumye imibereho y'abana babo iba myiza.

Ubuyobozi bw'ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana buvuga ko gahunda yo guha Shisha Kibondo ababyeyi batwite n'abana bari munsi y'imyaka 2 imaze gutanga umusaruro kuko kuva iyi gahunda itangiye muri 2016 kugwingira kw'abana kwagabanutseho 12.8%.

Uwineza Donatha,umugore ufite abana 5 atuye mu Murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza. Ari mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe, kuri uyu mubyeyi uhetse umwana w'umwaka umwe n'igice yishimira ko kuva atwite uyu mwana yagiye abona ifu ya Shisha Kibondo.

Ati “Byambereye byiza cyane kuko abana banjye ubona bameze neza, umwana nyifatira ubu afite umwaka n'igice, natangiye afite amezi 6, nabanje guhera ku nda mfite amezi 3 umwana agejeje amazi 6 batangira kumpa Shisha kibondo y'umwana, dufata uy'umubyeyi y'umuhondo, umwana yakuzuza amezi 6 bakamuha iy'icyatsi, batangira kuyimpa nahereye ku bishashi 2 umwana agejeje imezi 9 bampa ibishashi 4 byagiye bimfasha cyane ku buryo nagiye nyimuha, ukabona umwana arashishe ameze neza, ubu umwana wanjye afite ibiro 12 kandi afite umwaka n'amezi 6.”

Kuri Muteterimana Pauline utuye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza, avuga ko ari mu bantu bemerewe kubona ifu ya Shisha Kibondo ariko inshuro nyinshi yagiye yibura ku rutonde rw'abagomba kuyibona bitewe n'uburyo yagiye yimukira mu midugudu itandukanye.

Umwana afite w'imyaka 2 n'igice avuga ko yageze mu ibara ry'umuhondo.

Ati “Bitewe n'uko navaga mu mudugudu umwe njya mu wundi narahageraga simbashe kumenyekana cyane amakuru nkazayamenya baramaze gutanga amaraporo bikarangira njye nibuze nkazabimenya zaragiye, gusa n'ubwo uwanjye atigeze agaragara mu mutuku cyane ariko umuhondo yawugezemo nyuma yaho aza kuwuvamo.”

Politiki ya Leta kuri gahunda y'imboneza mikurire y'abana bato yatangiye muri 2011 ariko iza kuvugururwa muri 2016, gahunda ya Shisha Kibondo yo itangira muri 2016.

Iyo fu y'igikoma yongerewe intunga mubiri buri kwezi igenerwa ababyeyi batwite, ababyeyi bonsa ndetse n'abana bafite amezi hagati ya 6 na 24 y'amavuko bari mu cyiciro cya 1 n'icya 2 cy'ubudehe, abari mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe bayihabwa mu turere twose uko ari 30, abari mu cyiciro cya 2 ni mu turere 13 twugarijwe n'imirire mibi kurusha utundi mu gihugu.

Muri raporo y'Umugenzuzi mMkuru w'imari ya leta ya 2019 igaragaza ko hari uturere 5 tutabonye ingano y'ifu igenerwa abana bari munsi y'imyaka 2 yari yasabwe ku kigero kiri munsi ya 50%, ndetse n'ifu y'abagore batwite itarabonetse mu turere 12 ku kigero kiri munsi ya 50%. Muri iyi raporo akarere ka Kayonza kagaragara muri ibi byiciro byombi.

Umuyobozi w'ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana Dr Anitha Asiimwe avuga ko ingano ya Shisha Kibondo yari ikenewe yabonetse.

Ati “Ubundi ukuntu biteguwe ifu igomba kugera ku karere haba hariho n'indi y'inyongera mu gihe mu kwezi gutaha haramutse habayeho ikibazo igatinda, ubwo muri iyo raporo itaragezeho ni iyo y'inyongera, bimwe mu bibazo twahuye na byo muri icyo gihe ni uko bimwe mu byo uruganda rukoresha babikura mu bindi bihugu hari igihe habayeho ubukererwe ku byo bakenera gukoresha, bityo twemeza ko buri karere tuba tugahaye iyo bakeneye yonyine kugirango n'ahandi hose dushobore kuhasaranganya.”

Ubushakashatsi bwa DHS busohoka buri myaka itanu, ubuheruka bwa 2015, bwagaragaje ko igwingira riri kuri 38%, aho uturere twari dufite igwingira riri hejuru mu turere 30 tw’u Rwanda ari 13. Kuva icyo gihe ni bwo uburemere bw’igwingira mu Rwanda bwagaragaye kubera ko hari uturere twari ku gipimo cyo hejuru kandi turi mu Turere twihagije mu biribwa.

Kuva iyi gahunda ya Shisha Kibondo yatangira imaze kugera ku bagenerwabikorwa basaga ibihumbi 320, muri bo abana ni 223 461 mu gihe ababyeyi ari ibihumbi 105. Imibare yo muri 2019 igaragaza ko abana bagenerwa Shisha Kibondo kugwingira byagabanutseho 12.8%.

Dr Asiimwe yagize ati “Twasanze mu bana bagenerwa iyo Shisha Kibondo byibuze bari baragabanyuyeho ku kugwingira ku gipimo cya 12.8% muri abo bana bayibona ibi rero bitwereka ko iyi gahunda ya shisha kibondo ari gahunda izadufasha kugera ku ntego twihaye nk'igihugu zo kurwanya igwingira.”

Ubusanzwe 80 % by’ubwonko bw’umwana bukura mu myaka itatu ye ya mbere. Umwana wagwingiye iyo atitaweho akiri muto bimugiraho ingaruka mu mitsindire ye mu ishuri kuko byangiza imikorere y’ubwonko. Dr.Anita Asiimwe avuga ko umubyeyi ari we ukwiye gufata iya mbere mu kumenya uburyo umwana azabaho mbere y'uko avuka.

Ati “Uruhare rw'umubyeyi agomba kurusobanukirwa mbere y'uko anabyara ntibizabe nk'ibimutunguye ngo sinari nzi ko kurera umwana ari ibintu bitwara umwanya munini ari ibintu bitwara ubushobozi, ikaba ari  yo mpamvu dukomeza gushishikariza abanyarwanda ko babyara abana bashoboye kurera.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire zisaga ibihumbi 25 hari intego ko muri buri mudugudu haba hari nibura ingo mbonazamikurire 3.Gahunda ya Shisha Kibondo Leta y'u Rwanda buri mwaka iyishyiramo amafaranga agera kuri miriyari 14.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura