Yanditswe Jul, 17 2020 16:10 PM | 59,220 Views
Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kigeme buvuga ko bukomeje gutanga serivisi n'ubwo aho biherereye ari mu Kagari kari muri Guma mu Rugo.
Umuyobozi Mukuru w'ibi bitaro, Dr Nzabonimana Ephraim, yamaze impungenge abagana ubi bitaro, ko ibi bitavuze ko serivisi zitangwa kuri ibi bitaro zahagaze.
Yavuze ko zimwe muri serivisi babaye bahagaritse gutanga ari izoroheje abaturage bashobora kubona bitabagoye mu bigo nderabuzima bibegereye; na ho ibitaro ngo byakira uko bisanzwe abarwayi b’indembe boherezwa n’ibigo nderabuzima bitandukanye byo muri aka karere, kimwe n’abandi barwayi bakenera ubuvuzi bwihariye batabona ku bigo nderabuzima.
Mu gufasha abaganga n'abandi bakozi b'ibi bitaro bya Kigeme gukomeza gutanga service bitabagoye, Dr Nzabonimana Ephraim avuga ko ibitaro byahisemo kubacumbikira ku kigo cy'amashuri cya Kigeme A.
Ni mu gihe abaturage bafite abarwayi bari mu bitaro, bahabwa uruhushya (ikibari) bigatuma inzego zishinzwe umutekano zibareka bakagemurira ababo. Gusa ntibemererwa kwinjira bitaro, ibyo bagemuye babibahera ku muryango bagasubira inyuma.
Gusa bamwe mu baturage baravuga ko bitaborohera kugera ku bitaro kuko batabona za taxi cyangwa za moto zihabageza bikabasaba gukora ingendo ndende.
Kugeza ubu aha mu Karere ka Nyamagabe utugari twashyizwe muri gahunda ya 'Guma mu rugo ni 2, ari two aka Kigeme ko mu Murenge wa Gasaka ndetse n'Akagari ka Ruhunga ko mu Murenge wa Kibirizi.
Consolate KAMAGAJO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru