AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Senateri Bishagara Kagoyire yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro

Yanditswe Jul, 19 2019 11:48 AM | 12,571 Views



Mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, kuri uyu wa Gatanu, habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka azize uburwayi.

Ni umuhango wari witabiriwe n'abasenateri, abadepite, umuryango wa nyakwigendera ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye umuryango wa  Nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Therese, bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith,  yavuze ko Igihugu gihombye umuyobozi w’umuhanga kandi ukunda igihugu.

Muri iki gitondo, imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera yahereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abagize umuryango wa Nyakwigendera Senateri Kagoyire bazindukiye gufata umurambo wari mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Urugendo rukomereza mu rugo ruherereye mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge  Akarere ka Nyarugenge. 

Senateri Bishagara yari kandi umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wawo, Francois Ngarambe yavuze ko imirimo ya Nyakwigendera kuva mu rugendo rwo kubohora igihugu kugeza ayisoje ataragawa.

Muri RPF Inkotanyi Senateri Kagoyire yashinzwe komisiyo ishinzwe iterambere ry’umugore n'itsinda rikurikirana abanyamuryango bo mu Karere ka Rubavu.

Mu izina ry'Abasenateri bose, Perezida wa Sena Bernard Makuza, ashimangira ko ubuhanga n'umurava butasiganaga n'umutima mwiza. 

Senateri Bishagara Kagoyire Theresa yaramaze imyaka 8 muri Sena. Yayinjiyemo mu kwakira 2011, ayobora komisiyo zinyuranye. Yitabye Imana ku itariki 8 z'uku kwezi  mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Biteganyijwe ko nyakwigendera aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo kuri iki gicamunsi.


Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage