Yanditswe Jul, 08 2019 19:40 PM | 15,733 Views
Itangazo rya Perezida w’Umutwe wa Sena riravuga ko Senateri
Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana kuri uyu wa 8 Nyakanga, akaba yapfiriye
mu Bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye kwivuriza.
Iri tangazo rivuga ko ryifatanyije mu kababaro n'umuryango wa nyakwigendera, rikanavuga ko imihango yo guherekeza nyakwigendera izatangazwa nyuma.
Senateri Kagoyire wari ufite imyaka 67, yari ahagarariye yatowe ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, akaba yarageze mu Mutwe wa Sena muri 2011.
Imwe mu mirimo Senateri Kagoyire yakoze
Mu mwaka wa 1995 na 1996 yabaye umwe mu itsinda ry’abashakashatsi
mu muri gahunda y’Igihugu yo kurwanya icyorezo cya SIDA yitwaga PNLS yaje no guhinduka CNLS.
Guhera 1996 kugera 2004, yabaye Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI).
Guhera mu 1999 kugeza 2003, yabaye umwarimu udahoraho wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yakoreye imiryango mpuzamahanga inyuranye, harimo JHPIEGO, Save The Children n'iyindi.
Yabaye Perezida wa Profemmes Twese Hamwe guhera 2007 kugeza 2011.
Yabaye mu nama z’ubuyobozi z’inzego zinyuranye zirimo FAWE Rwanda na ULK.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru