AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Sena y'u Rwanda yarebeye hamwe amategeko rusange agenga ibigo bya leta

Yanditswe Apr, 16 2018 11:56 AM | 19,204 Views



Abasenateri bahuriye mu nteko rusange y'igihembe kidasanzwe yari yatumiwemo minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Mme RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, ubwo basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta.

Impamvu z’uyu mushinga ni ukongera igihe cyateganywaga n’Itegeko Ngenga ryo ku wa 20/04/2016 rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta, kuko byagaragaye ko icyo gihe kiri hafi kurangira kandi hakiri ibigo bitarahuza amategeko yabyo n’ibiteganywa muri iri tegeko ngenga.

Ubu ayo mategeko y'ibigo agomba kuba yahujwe n’iri tegeko ngenga mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe rizatangarizwa mu igazeti ya Leta. Kugeza ubu ibigo 9 bya Leta  bisanzweho ni byo byahuje amategeko yabyo n'itegeko ngenga, naho ibigo 8 byashyizweho hashingiwe kuri ryo.

Inteko rusange ya Sena yemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko ngenga ndetse iranaritora. Nyuma yo gutora uyu mushinga w'itegeko, Perezida wa senat Hon Bernard Makuza yasoje imirimo y'inteko rusange y'uyu munsi, anatangaza ko igihembwe kidasanzwe na cyo gisojwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama