Yanditswe May, 17 2022 17:16 PM | 56,202 Views
Ishoramari hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa, imikoranire
y'Inteko zishinga amategeko n'intambara ya Ukraine, nibyo byibanzweho mu
biganiro hagati ya Komite nyobozi
y'umutwe wa Sena y'u Rwanda n'intumwa zari ziyobowe na Senateri Olivier Cadic, uhagarariye mu nteko
ishinga amategeko y'u Bufaransa abenegihugu baba mu mahanga.
Nyuma y'ibi biganiro byabereye mu muhezo, Senateri Olivier
Cadic yabwiye RBA ko yashimye imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko na politiko u
Rwanda rugenderaho muri iki gihe kubera ko bizamura isura y'igihugu mu ruhando
mpuzamahanga
Yagize ati "Nishimiye cyane guhura na Perezida wa Sena, ba visi perezida n'abandi, icy'ingenzi navuga muri aka kanya ni uko kugaruka mu Rwanda ari amahirwe kuri njye kugaruka mu Rwanda nyuma y'uruzinduko rw'umukuru w'igihugu cyacu kugira ngo ntere ingabo mu bitugu abikorwa by'Abafaransa biyemeje kuza bakagira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda, ntewe ishema no guherekeza iyo ntambwe, mbonereho no kuvuga ko nashimishijwe n'umurongo u Rwanda rwahisemo mu bijyanye na politike, umuco wo gushaka ibisubizo binyuze mu bwumvikane biteganywa mu itegekonshinga ry'u Rwanda."
"Ndakumenyesha ko ntahanye isomo rikomeye kandi nibwira ko abashaka kunoza politiki mu Bufaransa bagombye kwigira ku Rwanda. Nka senateri wiyamamaje ndi umukandida wigenga, iyi politiki y'ubwumvikane, nifuza gukorana n'abandi mu bwumvikane nta gushyira imbere abenshi cyangwa abo batavuga rumwe, ni uburyo bwiza bwo gukora politike bwambereye isomo, nashimye ibi biganiro biganisha mu guteza imbere umubano hagati y'Inteko zishinga amategeko, bamwe bigira ku bandi ibyo babarusha,ni ukuri njyewe nungutse byinshi kandi nanezerewe."
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko ibiganiro hagati y'impande zombi byanagarutse ku ntambara irimo kubera mu gihugu cya Ukraine n'ingaruka zayo ku bihugu bitandukanye.
Ubutwererane bw’ u Rwanda n'u Bufaransa bwibanda ku bijyanye na politike, ubukungu,uburezi n'ubutabera aho muri iki gihe iki gihugu kigaragaza ubushake n'ubufatanye mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa.
Ni nyuma y’aho hafungutse paji nshya mu mibanire y’ibihugu byombi nyuma y’igihe kirekire uyu mubano warajemo igitotsi kubera uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Paul Maniraho
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru