AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Sena y’u Rwanda yakiriye umusenateri wo mu Bufaransa

Yanditswe May, 17 2022 17:16 PM | 56,202 Views



Ishoramari hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa, imikoranire y'Inteko zishinga amategeko n'intambara ya Ukraine, nibyo byibanzweho mu biganiro hagati ya  Komite nyobozi y'umutwe wa Sena y'u Rwanda n'intumwa zari ziyobowe na Senateri Olivier Cadic, uhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'u Bufaransa abenegihugu baba mu mahanga.

Nyuma y'ibi biganiro byabereye mu muhezo, Senateri Olivier Cadic yabwiye RBA ko yashimye imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko na politiko u Rwanda rugenderaho muri iki gihe kubera ko bizamura isura y'igihugu mu ruhando mpuzamahanga

Yagize ati "Nishimiye cyane guhura na Perezida wa Sena, ba visi perezida n'abandi, icy'ingenzi navuga muri aka kanya ni uko kugaruka mu Rwanda ari amahirwe kuri njye kugaruka mu Rwanda nyuma y'uruzinduko rw'umukuru w'igihugu cyacu kugira ngo ntere ingabo mu bitugu abikorwa by'Abafaransa biyemeje kuza bakagira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda, ntewe ishema no guherekeza iyo ntambwe, mbonereho no kuvuga ko nashimishijwe n'umurongo u Rwanda rwahisemo mu bijyanye na politike, umuco wo gushaka ibisubizo binyuze mu bwumvikane biteganywa mu itegekonshinga ry'u Rwanda."

"Ndakumenyesha ko ntahanye isomo rikomeye kandi nibwira ko abashaka kunoza politiki mu Bufaransa bagombye kwigira ku Rwanda. Nka senateri wiyamamaje ndi umukandida wigenga, iyi politiki y'ubwumvikane, nifuza gukorana n'abandi mu bwumvikane nta gushyira imbere abenshi cyangwa abo batavuga rumwe, ni uburyo bwiza bwo gukora politike bwambereye isomo, nashimye ibi biganiro biganisha mu guteza imbere umubano hagati y'Inteko zishinga amategeko, bamwe bigira ku bandi ibyo babarusha,ni ukuri njyewe nungutse byinshi kandi nanezerewe."

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko ibiganiro hagati y'impande zombi byanagarutse ku ntambara irimo kubera mu gihugu cya Ukraine n'ingaruka zayo ku bihugu bitandukanye.

Ubutwererane bw’ u Rwanda n'u Bufaransa bwibanda ku bijyanye na politike, ubukungu,uburezi n'ubutabera aho muri iki gihe iki gihugu kigaragaza ubushake n'ubufatanye mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  baba mu Bufaransa.

Ni nyuma y’aho hafungutse paji nshya mu mibanire y’ibihugu byombi nyuma y’igihe kirekire uyu mubano warajemo igitotsi kubera uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage