AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Sena y'u Rwanda iri kugenzura ireme ry'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza

Yanditswe Oct, 12 2016 16:19 PM | 4,785 Views



Sena y'u Rwanda irimo gucukumbura ibijyanye n'uburezi butangirwa mu mashuri makuru na za kaminuza zo  mu Rwanda; igikorwa ivuga ko kigamije kureba niba koko ubumenyi butangwa bushobora kubakirwaho ubukungu bw'igihugu.

Sena y'u Rwanda iranareba uko abarangije muri kaminuza n'amashuli makuru baba bahagaze ku isoko ry'umurimo.

Mu bihe bitandukanye abasenateri bagize komisiyo y'imibereho myiza bagiranye ibiganiro n'abahagarariye Minisiteri ifite umurimo mu nshingano hamwe n'urugaga rw'abikorera.

Abasenateri bagaragarije izi nzego ko hari ikibazo cyo kwita ku mpamyabumenyi kurusha ireme ry'uburezi, kimwe no  kudashyira ingufu muri bumwe mu bumenyi bukenewe nko mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo ariko cyane cyane inzobere mu buvuzi.

Ibitangazwa n'aba basenateri ntibihabanye n'ibyo abayobozi b'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, bo bakemanga ubumenyi bwa bamwe mu basoza amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda biba biherekejwe no kudakunda gukora cyane bya hato na hato.

Mu gihe abo Leta iha akazi babarirwa muri 1.8% abagera kuri 95% by'abarangije amashuri makuru na za Kaminuza babona akazi mu bigo by'abikorera binasaba ko byahabwa agahimbazamushyi na Leta kugira ngo birusheho kwakira umubare munini w'abo bimenyereza umwuga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura