AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Sena yagaragaje ko imfashanyigisho zikiri ikibazo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Jul, 21 2021 17:51 PM | 16,776 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Inteko Rusange ya Sena yagejejweho inemeza raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku gikorwa kerekeye ikiganiro cyo cyahaye abayobozi banyuranye mu turere twose n’abanyarwanda muri rusange hifashishijwe itangazamakuru.

Nk’uko byagarutsweho naPerezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Hon. Bideri John yavuze ko abari bahagarariye Uturere bavuze ko muri rusange ibyaha bikunda gukorwa ari ibyo kubwira abacitse ku icumu amagambo akomeretsa, gutema imyaka cyangwa amatungo y’abacitse ku icumu, kwangiza no gutesha agaciro inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside n’ibindi.

Hagaragajwe kandi ikibazo cyo kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Abitabiriye ibiganiro bavuze ko muri rusange, ugereranyije n’imyaka yashije, muri uyu mwaka wa 2021, ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside byagabanutse.

Urugero ni uko mu mwaka wa 2021, ibikorwa bijyanye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ibikorwa 18; Intara y’Amajyaruguru 16; Intara y’Uburengerazuba 25; Intara y’Uburasirazuba:10n’Intara y’Amajyepfo: 31.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi zagarutsweho mu Nteko Rusange hari kuba nta mfashanyigisho yafasha urubyiruko mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza, ibi akaba ari imbogamizi mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari ibikorwa by’ipfobya bigaragara mu bakiri bato.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yateguye ibi biganiro bigezwa kuri Komite Nyobozi z’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa na Komisiyo y’imiyoborere muri Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali; Abahagarariye sosiyete sivile, abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n’Abanyarwanda muri rusange binyuze mu itangazamakuru.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu