Yanditswe Apr, 27 2021 17:36 PM | 31,179 Views
Abagize inzego z’ibanze bahawe ibiganiro bigamije gukumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubaka ubumwe n'ubwiyunge butanyeganyezwa. Ni mu gihe ariko hari hamwe mu turere hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi biganiro byateguwe na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, umutekano n’ubutwererane muri Sena, ikaba iganira n’abagize Komite nyobozi z’uturere, ndetse n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Ku ikubitiro,abagiranye ibiganiro n’abagize iyi Komisiyo, ni abo mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba.
Ibi ngo bigamije kumenyekanisha amahame remezo ateganywa n’itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ihame remezo ryibanzweho, ni iryo gukumira, no guhana icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi, guhakana no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bamwe mu bayobozi b’uturere bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside hari aho ikigaragara icyakora ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye bizeye ko izacika.
Bamwe mu basenateri bavuga ko n’ubwo hari aho ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bishimira ubufatanye bw’inzego mu kuyirwanya
Senateri Clotilde Mukakarangwa yagize yagize ati "Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibikorwa byo kuyipfobya bibera mu mahanga bigenda bigaragara. Mu rwego rwo kurwanya ihakana n'ipfobya rya jenoside ni ngombwa ko hakorwa ubushakashatsi bugaragaza ikibazo mu mizi n'ingamba zo kugikemura burundu."
Senateri Kanyarukiga Ephrem we ati "Byanshimishije rero kubona inzego zose zihagurukira kurwanya ikibazo gihari n'ubwo gupfobya bitakimeze nka kyera jenoside ikirangira ariko birahari n'ubwo bigenda bigabanuka."
Inzego z’ibanze nka zimwe mu nzego zanyujijwemo ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa Komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano, Senateri Bideri John Bonds, avuga ko izi nzego ari na zo zifite inshingano ikomeye yo kwongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Ati "Biragaragara ko uko imyaka igenda ishira ingenbitekerezo igabanuka ariko icyo twifuza ni uko yacika burundu kuko ubumwe n'ubwiyunge ni ingenzi. Tuzi ko iki gihugu cyacu kuva mu gihe cy'ubwigenge no muri republika zabanje zaranzwe n'urwango. Tuzi ko abakoze jenoside bakoresheje izi nzego nk'uko mwabyivugiye. Ni na zo twakoresha mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo duharanira ubumwe bw'Abanyarwanda."
Kimwe mu byasabwe gushyirwamo imbaraga, ni ukwigisha amateka ya Jenoside cyane mu mashuri yisumbuye hagamijwe ko ababyiruka bakura basobanukiwe n’ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
MBABAZI Dorothy
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru