AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Sena isanga hari ibindi bihingwa byakoherezwa mu mahanga bikinjiza agatubutse

Yanditswe Dec, 02 2021 17:56 PM | 63,335 Views



Abagize Sena basanga inzego z’ubuhinzi zikwiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro  w’ibindi bihingwa bishya byoherezwa mu muhanga kuko nabyo byinjiza amafranga menshi kuko nk’ibinyampeke byoherejwe mu mahanga byinjije miliyoni 92 z’amadolari uyu mwaka ugereranije na miliyoni 61 z’amadolari yinjizwe n’ikawa.

Raporo ya komisiyo ya sena y’iterambere ry’ubukungu n’imari yamurikiwe inteko rusange, yerakanye ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 wiyongereye; ibinyampeke nibyo byinjije amadevise menshi na miliyoni 92 z’amadolari, icyayi cyinjije miliyoni 90, naho ikawa yinjiza 61.5 nyamara hari hamenyerewe ko icyayi n’ikawa ari byo byinjiza amadevise menshi.

Prezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari senateri Nkusi Juvenal asobanura ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bihingwa bitari bisanzwe bimenyerewe ko byoherezwa ku isoko mpuzamahanga kuko byagaragaye ko bikunzwe.

Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari isanga imbaraga zishyirwa mu bucuruzi kurusha kongera umusaruro nyamara ingano y’ibikenewe mu mahanga iri hejuru. Ikibazo cy’ubushakashatsi ku gihingwa kiberanye n’ubutaka runaka kiracyari ingorabahizi, abasenateri basobanura ko hari icyuho ku biciro bihabwa umusaruro w’abahinzi ugereranije n’amafranga n’ababagurira umusaruro ibi bikaba byadindiza ukwiyongera k’umusaruro.

Muri rusange amadevize yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga muri uyu mwaka angana na miliyoni 419 z’amadolari. Ni mu gihe 27% by’umusarurombumbe w’igihugu ukomoka ku buhinzi: cyokora abohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu mahanga baracyagorwa no guhendwa n’ikiguzi cyo kohereza mu mahanga, ubu hakaba hari n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yugarije isi inagira uruhare ku musaruro w’ubuhinzi.

Inteko rusange ya sena kandi yemeje iyi raporo ku byakozwe bigamije kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, ariko inanzura ko hatumizwa ministre w’intebe akazasobanura ingamba ziteganijwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga no kongera umusaruro ubikomokaho.

Jean Claude Mutuyeyezu  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira