Yanditswe Oct, 03 2019 20:16 PM | 9,600 Views
Sena yamuritse ubushakashatsi ku ipfobya n'ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi bikorerwa mu mahanga, aho igaragaza ko hakwiye imikoranire ihamye n'ibindi bihugu, kandi za ambasade zikongererwa ubushobozi, mu rwego rwo guhangana n'ibi byaha.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2015 na 2017, bukaba bwarashingiye ku nyandiko zinyuranye.
Bugaragaza ko abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi ahanini bakoresha imvugo isesereza abatutsi, kandi igamije no guteza urujijo hagati y'abantu, aho abenshi badahakana ko jenoside yabayeho, ariko bakerekana ko habayeho jenoside ebyiri.
Ikindi ngo usanga bihisha inyuma ya politiki n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ku buryo n'ababihaniwe bivugwa ko bazize kutavuga rumwe na Leta y'u Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutanhana avuga ko mu mahanga ibi byaha bikiri byinshi, agashimangira ko ambasade zagira uruhare mu kubirwanya.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko ihakana n'ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi bikorerwa mu mahanga, ryifashisha itangazamakuru, kwandika ibitabo, kubinyuza mu mitwe ya politiki cyangwa se mu miryango mpuzamahanga.
Zimwe mu ngamba zafasha guhangana n'iki kibazo, harimo ko inzego z'ubutabera n'iz'ububanyi n'amahanga zakorana cyane na guverinoma z'ibindi bihugu, kugira ngo hashyirweho amategeko ahana abagaragaweho ibi byaha, kandi ambasade zikongererwa ubushobozi, kugira ngo zirusheho kwegera Abanyarwanda baba mu mahanga, zibakangurire kwitabira gahunda za Leta.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine avuga ko igihugu gikwiye no kujya gikora amatangazo ari ku rwego mpuzamahanga, yamagana abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida wa Sena Bernard Makuza, avuga ko ubu bushakashatsi ari nk'umurage basigiye abazabasimbura muri manda ya 3 ya Sena izatangira muri uku kwezi, mu rwego rwo gukomeza guharanira ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwana.
Avuga kandi ko ibi byaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bigomba guhagurikirwa n'isi yose.
Ubu bushakashatsi bwa Sena buhuye n'inshingano ifite yo kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u ry'u Rwanda, cyane cyane iryerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n'ipfobya bya jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside.
Jeannette UWABABYEYI
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
7 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru