AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Sena igiye gutangaza ubushakashatsi ku ihakana n’ipfobya rya jenoside mu mahanga

Yanditswe Aug, 08 2019 14:50 PM | 9,003 Views



Sena y'u Rwanda irategenya gutangaza ubushakashatsi ku ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa mu mahanga, inagaragaza ingamba zo kurirwanya.

Ibi ni ibyemezwa na Perezida wa Sena Bernard Makuza, unasobanura ko n'ubwo Sena yasoje igihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2018/2019, izakomeza imirimo yayo kugera mu ntangiriro z'Ukwakira isoza manda yayo ya kabiri.

Manda ya kabiri ya Sena, irabura amezi abiri ngo igere ku musozo, kuko yatangiye ku itariki 10 Ukwakira mu mwaka wa 2011.

N'ubwo tariki ya 5 Kanama Sena yasoje igihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2018/2019, Perezida wa Sena Bernard Makauza avuga ko imirimo yayo ikomeza kugera mu ntangiriro z'Ukwakira, bahererekanya ububasha n'abazabasimbura.

Avuga ko muri Nzeri sena ifitemo ibikorwa binyuranye, birimo no gutangaza ubushakashatsi yari imaze igihe ikora.

Yagize ati “Ubwo bushakashatsi tuzabutangaza mu kwezi kwa cyenda. Icyo na cyo ni igikorwa twibwira ko gikomeye cyane kuko kiri no mu rwego rw'inshingano y'umwihariko ya Sena ku bijyanye no kurwanya jenoside, ingengabitekerezo, ihakana n'ipfobya bya jenoside. Ni igikorwa kirebana n'ihakana n'ipfobya bya jenoside yakorewe abatutsi bikorerwa mu mahanga, n'ingamba zo kubirwanya. Kuko hari ubundi twakoze ku bikorerwa mu Rwanda bwaratangajwe mu gihe cyashize. Ni igikorwa na cyo kituri ku mutima, dushaka kugenda dusoje.”

Perezida wa Sena avuga ko Sena izakomeza gukora nk'ibisanzwe, yaba imirimo ya komisiyo, yaba n'iy’inteko rusange zishobora guterana mu bihembwe bidasanzwe bakaba bakwemeza abayobozi cyangwa bagatora amategeko mu gihe bibaye ngombwa. Abasenateri kandi ngo bazungurana ibitekerezo n'abahagarariye guverinoma ku irangizwa ry'imanza za Gacaca.

Yagize ati “Hari ibibazo byagiye bisigara, ni igikorwa twakunze kujyamo kenshi, hakorwa byinshi na guverinoma n'inzego zitandukanye, ariko twumva ko hari ibindi dushobora kunguranaho ibitekerezo kugira ngo tunamenye mu rwego rwo kwisuzuma, ese ibyo twagenzuye bigezeho bishirwa mu bikorwa? Ariko n'ibijyanye n'igihano nsimburagifungo TIG, muzi ko hari ibyakunze kugaragara muri za raporo nyinshi bivuga ko hari abagiye batabirangije cyangwa se bidakozwe. Ibyo rero turashaka kubyunguranaho ibitekerezo kugira ngo turebe aho bigeze.”


Mu gihe Itegeko nshinga riteganya ko ku mpamvu z'amatora, Umutwe w'Abadepite useswa, kuri Sena ho ntabwo ari ko bimeze.

Umwarimu akaba n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda Tom Mulisa asobanura ko ibi bituma hatabaho icyuho kuko Sena ifite inshingano zihariye.

Yagize ati “Byateza icyuho gikomeye kubera ko Sena y'u Rwanda, yahawe ububasha cyane n'Itegeko Nshinga, mu mahame remezo. Mu mahame remezo y'Itegeko Nshinga, harimo ingingo zikubiyemo z'ibintu Sena igomba kurengera. Iyo ugiye kureba usanga ko sena ishinzwe nk'ubuzima bw'Igihugu. Ni ukuvuga ngo kunoza gahunda, uvanyeho kugenzura gahunda za Leta n'amategeko amwe, ariko hari amahame nk'ubumwe n'ubwiyunge, kurwanya amacakubiri, kureba ko ibintu byose birimo gukorwa bijyanye n'ikifuzo, n'icyerekezo Abanyarwanda bashaka kwerekezamo. Ubona y'uko umutima w'Igihugu, aho gishaka kwerekeza, biri mu mahame remezo, nk'inshingano zahawe Sena.”

Abasenateri bazinjira muri manda ya gatatu ya Sena batangiye gutanga kandidatire ku itariki 22 Nyakanga, amatora ateganyijwe muri Nzeri ku matariki ya 16, 17 na 18.

Amategeko ateganya ko igihembwe cya mbere cya sena gitangira ku itariki ya 5 ukwakira. Abasenateri bari muri manda ya kabiri akaba ari bo bazagitangiza, hanyuma bahererekanye ububasha n'abazabasimbura, kuko manda ya kabiri izarangira ku itariki 10 ukwakira muri uyu mwaka.

Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura