Yanditswe Jun, 23 2021 15:52 PM | 80,386 Views
Nsabimana Calixte Sankara, yavuze ko ibikorwa byo gutegura ibitero ku butaka bw’u Rwanda byagabwe mu 2018 na 2019 byasabaga ubushobozi, Paul Rusesabagina akaba ari we wabishyizemo imbaraga ngo ubu bushobozi buboneke aho yifashishaga inshuti ze.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, ubwo Uruko Rukuru rwahaga umwanya Nsabimana Callixte ngo agire icyo avuga ku gifungo cy’imyaka 25 yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yahakanye ibyaha bibiri birimo icyo gushinga FLN mu byaha 16 akurikiranyweho.
Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuri uyu wa 3, hisobanura abaregwa nyuma y’ibihano ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ku byo abaregwa bakurikiranyweho ndetse n’ibisobanuro babitanzeho.
Nsabimana Callixte (Sankara) niwe wabimburiye abandi, avuga ko icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe wa FLN, atari cyo ahubwo ko uyu mutwe yawinjiyemo ndetse ngo na bamwe mu basirikare bari kumwe mu kirego, abenshi batangiranye na yo ari bo bagakwiye kuba bashinjwa gushinga FLN.
Sankara yagarutse ku kiganiro cya Lt Gen Hamada Habimana yagiranye na shene ya YouTube ya Radio Ubwiyunge ya CNRD, aho agaragaza ko mbere FLN yahoze ari umutwe wa CNRD, avuga ko umutwe w’abarwanyi wa FLN utashinzwe na MRCD kuko washinzwe tariki 10 Kamena 2016, icyo gihe ngo MRCD ya Rusesabagina yari itaravuka, bityo ko atari mu bashinze FLN.
Nsabimana Callixte Sankara kandi ntiyemera icyaha kijyanye n’iterabwoba ku nyungu za politiki ashinjwa, asobanura ko umugambi mugari wa MRCD-FLN utari uwo gukora iterabwoba, bicaga abaturage nk’inzira yo kugira ngo bahatire leta y’u Rwanda kwinjira mu mishyikirano nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha, ahubwo ko baharaniraga ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda.
Nsabimana Callixte yavuze ko ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda n’abarwanyi bawo byatangiye gutegurwa na Paul Rusesabagina, afatanyije na Lt Gen Wilson Irategeka mbere y’uko uyu mutwe ushingwa.
Sankara yavuze ko ibikorwa byo gutegura ibi bitero ku butaka bw’u Rwanda byagabwe mu 2018 na 2019 byasabaga ubushobozi, Paul Rusesabagina ngo akaba ari we wabishyizemo imbaraga ngo ubu bushobozi buboneke aho yifashishaga inshuti ze.
Muri izi nshuti ze ngo harimo umucuruzi w’i Lusaka muri Zambia witwa Nsengiyumva Apolinaire watanze ibihumbi 150 by’Ama-Euro, yifashishijwe mu bikorwa byo kugaba ibitero ku Rwanda.
Urukiko kandi rwahaye umwanya Nsengimana Herman wasimbuye Nsabimana Callixte ku mwanya w’umuvugizi w’umutwe wa MRCD-FLN, ngo yisobanure ku byo ubushinjacyaha buherutse kugaragaza ndetse n’ibihandi n’indishyi yasabiwe.
Nsengimana Herman avuga ko yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe wa FLN icyakora agahakana kuzana ingabo muri uyu mutwe nkuko ubushinjacyaha bubivuga.
Ashingiye kuri ibi we n’umwunganira mu mategeko, basabye urukiko ko rwamugira umwere cyane ko ngo atumva n’impamvu yasabiwe gufungwa imyaka 20 mu gihe bagenzi be bagera kuri 399 batanywe muri DRC bo bagizwe abere.
Paul Rutikanga
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru