Yanditswe Aug, 10 2022 16:08 PM | 126,248 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Inteko
rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga itora ry’Abadepite b’u
Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu
mushinga w'itegeko ngenga uteganya ko abadepite bazahagararira u Rwanda mu
nteko ishinga amategeko y’umuryango wa EAC bazajya
batangwa n'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda no mu byiciro byihariye by’urubyiruko,
abagore n'abafite ubumuga.
Inteko rusange ya Sena yashatse kumenya impamvu uyu mushinga w'itegeko utemera abakandida bigenga mu matora y'abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati "Iyo urebye ibindi byiciro by'amatora kuva ku matora ya Perezida wa Repubulika, ay'abadepite, muri Sena, n'ahandi hose hari ikiciro cy'abakandida bigenga kijya kibaho, tukibaza rero impamvu ibi biri muri iri tegeko."
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari uhagarariye Guverinoma yateguye uyu mushinga w'itegeko, avuga ko kwemerera abantu ku giti cyabo kwitangaho abakandida muri aya matora byazatekerezwa ubundi kuko muri iki gihe bisa n'ibyagorana.
Yagize ati "Si
ugukumira abakandida bigenga kuko nk'uko nawe ubyumva icyashyizwe imbere ni
imitwe ya politike aho abantu bahuriza ibitekerezo ari benshi kugira ngo ijwi
ryabo ryumvikane, ariko noneho na constituency yabo iroroshye, ni
ukuvuga Inteko yatora umukandida wigenga kugira ngo hazaboneke umukandida uza mu
nteko rusange uzatorwa nk'umukandida wigenga."
"Urumva ni ibintu bitoroshye, byasaba ko abanyarwanda bose batora uwo muntu wigenga, ariko mu bindi byiciro byo biroroshye, ubwo ni intambwe abantu bagenda batera, ariko nagirango mbisobanure ko ari icyo cyagendeweho."
Biteganijwe ko amatora y'abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri, hakazaba habura amezi atatu ngo abadepite bahagarariye ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y'epfo, u Burundi n'u Rwanda basoze manda yabo y'imyaka itanu.
Buri gihugu kinyamuryango gihagararirwa n’abadepite 9 mu nteko ishinga amategeko y'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, kuri ubu kigizwe n’ibihugu 7.
Jean Paul MANIRAHO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru