AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

SENA yabajije impamvu abakandida bigenga batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA

Yanditswe Aug, 10 2022 16:08 PM | 126,248 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Inteko rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga w'itegeko ngenga uteganya ko abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa EAC bazajya batangwa n'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda no mu byiciro byihariye by’urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga.

Inteko rusange ya Sena yashatse kumenya impamvu uyu mushinga w'itegeko utemera abakandida bigenga mu matora y'abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati "Iyo urebye ibindi byiciro by'amatora kuva ku matora ya Perezida wa Repubulika, ay'abadepite, muri Sena, n'ahandi hose hari ikiciro cy'abakandida bigenga kijya kibaho, tukibaza rero impamvu ibi biri muri iri tegeko."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari uhagarariye Guverinoma yateguye uyu mushinga w'itegeko, avuga ko kwemerera abantu ku giti cyabo kwitangaho abakandida muri aya matora byazatekerezwa ubundi kuko muri iki gihe bisa n'ibyagorana.

Yagize ati "Si ugukumira abakandida bigenga kuko nk'uko nawe ubyumva icyashyizwe imbere ni imitwe ya politike aho abantu bahuriza ibitekerezo ari benshi kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane, ariko noneho na constituency yabo iroroshye, ni ukuvuga Inteko yatora umukandida wigenga kugira ngo hazaboneke umukandida uza mu nteko rusange uzatorwa nk'umukandida wigenga."

"Urumva ni ibintu bitoroshye, byasaba ko abanyarwanda bose batora uwo muntu wigenga, ariko mu bindi byiciro byo biroroshye, ubwo ni intambwe abantu bagenda batera, ariko nagirango mbisobanure ko ari icyo cyagendeweho."

Biteganijwe ko amatora y'abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri, hakazaba habura amezi atatu ngo abadepite bahagarariye ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y'epfo, u Burundi n'u Rwanda basoze manda yabo y'imyaka itanu.

Buri gihugu kinyamuryango gihagararirwa n’abadepite 9 mu nteko ishinga amategeko y'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, kuri ubu kigizwe n’ibihugu 7.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama