Yanditswe Aug, 08 2022 15:05 PM | 72,645 Views
Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y'imari n'umutungo by'igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y'imari ya Leta no kugaruza amafaranga aba yabijyendeyemo.
Kuri uyu wa mbere inteko rusange ya
Sena ikaba yemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko.
Uyu mushinga w'itegeko uteganya ko hazashyirwaho komite ishinzwe gucunga no gukumira ibintu byose bishobora guteza ingorane ingengo y'imari ya Leta.
Biteganijwe kandi ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta azagira uruhare mu bugenzuzi bukorwa
mu bigo byose bya Leta, harimo n'ibyajyaga bigenzurwa n'izindi nzego, agatanga
raporo ku nteko ishinga amategeko.
Bamwe mu basenateri bashimye uyu mushinga w'itegeko, ariko bavuga ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, inama z'ubuyobozi bw'ibigo bya Leta n'inama njyanama z'uturere n'umujyi wa Kigali zagira ubushobozi bwisumbiye bwo kuzashyira mubikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w'itegeko.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'imari n'igenaminambi, Tusabe Richard avuga ko aho bizakenerwa ko inzego zongererwa ubushobozi, bizakorwa.
Uyu
mushinga w'itegeko unateganya ko hashobora kubaho kuvugurura ingengo y'imari ya
Leta, igihe icyo aricyo cyose n'inshuro
zose zishoboka bitewe n'ubwihutirwe bwabyo, mu gihe ubusanzwe kuvugurura
ingengo y'imari ya Leta byakorwaga inshuro imwe gusa.
Jean Paul MANIRAHO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru