AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta

Yanditswe Aug, 12 2022 16:09 PM | 151,103 Views



Inteko rusange ya Sena yatoye umushinga w'itegeko ngenga ku micungire y'imari ya leta, rizatuma amasosiyete leta ishoramo imari arushaho gucungwa neza no kubyazwa umusaruro wifuzwa.

Minisiteri y'imari n'igenamigambi yo isanga iri tegeko rigabanya ibirarane mu kwishyura ba rwiyemezamirimo, kuko bizaba byemewe ko amafaranga yabo yimurirwa mu wundi mwaka w'ingengo y'imari.

Iri tegeko ngenga ku micungire y'imari ya leta ryasuzumwe n'inteko rusange ya Sena, rije risimbura iryakoreshwaga guhera tariki 12 Nzeri 2013.

Zimwe mu mpamvu zateye impinduka muri iri tegeko harimo kuziba icyuho cyagaragajwe n'ikigega mpuzamahanga cy'imari, IMF, guhuza amwe mu mategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse no gutegura umushinga w'ingengo hakiri kare.

Ingingo 89 zose zasuzumwe, 23 zikorerwa ubugorarangingo mu myandikire, 12 zongererwa ireme mu gihe ingingo 54 zagumye uko ziri.

Uyu mushinga w’itegeko ngenga watowe ku bwiganze bw'amajwi n'abitabiriye inteko rusange ya Sena.

Perezida wa komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari muri Sena, Nkusi Juvenal asanga ishyirwaho ry'iri tegeko rizafasha leta kungukira mu bikorwa by'ubucuruzi ishoramo imari.

Izindi ngingo zigize uyu mushinga w’itegeko ngenga, ni izirebana no gukurikirana abagaragayeho amakosa mu mikoreshereze y'imari ya leta aho inzego z'ubutabera nazo zizagira uruhare mu gukurikirana abagaragaweho amakosa.

Umunyabanga wa Leta muri minisiteri y'imari n'igenamigambi, Richard Tusabe avuga ko uyu mushinga w’itegeko unatanga ubwinyagamburiro mu kugabanya ingano y'imyenda n'ibirarane Leta ikunze kuba ibereyemo ba rwiyemezamirimo.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya kandi ko hashobora gutorwa ingengo y'imari y'ingoboka itarenze 3% by'ingengo y'imari yose y'urwego rwa Leta ruyikeneye, ikaba yakwifashishwa mu gukemura ibibazo bitunguranye nk'icyorezo cya Covid 19, ibiza binyuranye n'ibindi.

Inteko rusange ya Sena kandi yasoje igihembwe kidasanzwe cyanakurikiwe n'ikiruhuko kingana n'ukwezi kigenerwa abasenateri.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama