Yanditswe May, 27 2022 18:16 PM | 155,400 Views
Inteko
rusange ya Sena irasaba Guverinoma gukaza ingamba zo guhangana n’izamuka
rikabije ry’ibiciro ku masoko, ndetse no kwihutisha gahunda yo gusaranganya
ibigo by’imari amafaranga yashyizwe mu
kigega nzahurabukungu kugira ngo akoreshwe icyo yashyiriwemo bidatinze.
Ikibazo
cy’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko kimaze iminsi kivugwa ndetse abahanga
mu by’ubukungu bakakigaragaza nk’imwe mu ngaruka z’icyorezo cya COVID19 ndetse
n’intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Mu bitekerezo bya Sena ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2022/2023 byemejwe n’inteko rusange kuri uyu wa Gatanu, harimo gusaba guverinoma kwihutisha isaranganywa ry’amafaranga y’ikigega nzahurabukungu ndetse no gukomeza kwita ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Hagati aho ariko tariki 18 z’uku kwezi kwa Gatanu guverinoma y’u Rwanda yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu.
Agitangiza Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yijeje ko uretse umwihariko wahawe inzego z’ubukungu zititaweho cyane mu cyiciro cya mbere cy’iki kigega mu cyiciro cya 2 hazitabwa no ku mishinga ishobora kwihutsha izahuka ry’ubukungu ndetse anashimangira ko ikibazo cy’ibiciro ku masoko leta iri maso.
Uretse ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2022/2023, abasenateri banagarutse ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka 3 iri imbere.
Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2022/2023 isaga miliyari ibihumbi bine na Magana atandatu mirongo itanu n’umunani ikaba yariyongereyeho miliyari 217 zingana na 4.9% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2021/2022.
Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2022/2023 ibikorwa byo kwihutisha iterambere ry’ubukungu byihariye 60%, ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage 25% naho iby’imiyoborere byagenewe 15%.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru