SENA ihangayikishijwe n'ikibazo cy’ubucucike mu magereza

AGEZWEHO

  • Abashowe mu bikorwa by’iterabwoba na FLN baravuga ingaruka byabagizeho – Soma inkuru...
  • Ku nshuro ya Mbere mu mateka u Rwanda rwabonye Karidinali – Soma inkuru...

SENA ihangayikishijwe n'ikibazo cy’ubucucike mu magereza

Yanditswe Oct, 13 2020 20:14 PM
57,557 Views



SENA y’u Rwanda iratangaza ko ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bimwe mu bisubizo birambye by’ikibazo cy’ubucucike mu magereza.Ni mugihe raporo zigaragaza ubucucike muri amwe mu magereza mu Rwanda.

Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu myaka 5 ishize igipimo cy’ubucucike muri za gereza kiyongereyeho 25%, kuko cyavuye kuri 99% muri 2014/2015 kigera ku 124% muri 2018/2019.

Isesengura ryakozwe na komisiyo y’imibreho y’abaturage muri SENA kuri iki kibazo, rigaragaza ko muri gereza 14 zo hirya no hino mu gihugu, iya Rwamagana ari yo ifite ubucucike bwinshi kurusha izindi kuko buri ku gipimo cya 256% ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Kuvugurura gereza zimwe na zimwe zikongererwa ubushobozi ni kimwe mu byo guverinoma yakoze mu rwego rwo kugabanya ubwo bucucike. Hari kandi gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibisabwa n’amategeko, aho abagororwa 4 263 barekuwe by’agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.

Icyakora ibyo ntibyabujije ko muri 2018/2019, gereza zo mu Rwanda zakira abagororwa basaga ibihumbi 71 kandi ubusanzwe zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 57 gusa.

Bamwe mu ba senateri bakaba basanga iki ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage muri SENA Hon. UMUHIRE Adrie avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabunga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu cyimbo cy’igifungo byaba bigaragara nk’ibyatanga umuti urambye kuri iki kibazo.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abashowe mu bikorwa by’iterabwoba na FLN baravuga ingaruka byabagizeho

Ku nshuro ya Mbere mu mateka u Rwanda rwabonye Karidinali

Umubare w'ubushomeri wagabanutseho 6% uhereye mu kwezi kwa 5 uyu mwaka - NI

First Lady Jeannette Kagame participates in the virtual 2020 Meridian Summit

AMAFOTO: Perezida KAGAME yasabye abanyarwanda kwihanganira ingaruka igihugu cyat

Perezida KAGAME yitabiriye inama irebera hamwe ibyakozwe mu miryango y’utu